CLADHO yatangije umushinga PPIMA mu karere ka Rutsiro

Uyu munsi tariki ya 26/3/2021 mu cyumba cy'inama cya Vive Hotel mu karere ka Rutsiro hatangirijwe umushinga PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy) w'Impuzamiryango iharanira kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, CLADHO (Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l'Homme).

Igikorwa cyo gutangiza uyumushinga kikaba cyabereye mu nama yahuje abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'abakozi b'Akarere ka Rutsiro bashinzwe igenamigambi iyoborwa n'Umujyanama wa Komite Nyobozi Uwihanganye Jean Baptiste wari uhagarariye Akarere ari kumwe na Kimeny Alex, Umunyamabanga Mukuru wa CLADHO ku rwego rw'igihugu.

Umushinga PPIMA, ukaba uzibanda ku gukora ubuvugizi ku burenganzira bw'abaturage bagira uruhare mu itegurwa ry'ingengo y'imari, ku guteza imbere ihame ry'uburinganire mu nzego n'imirimo inyuranye. PPIMA ikaba izafasha abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa bibakorerwa batanga ibitekerezo ku byo babona bikeneye byihutirwa. Ibi bikaba byitezweho gukemura ikibazo cy'uko hari imishinga imwe n'imwe yamaraga kuzura ntitange umusaruro witezwe bitewe n'uko rimwe na rimwe abaturage baba batabigizemo uruhare.

CLADHO akaba ari umufatanyabikorwa wiyongeye mu bandi akarere gasanganwe akenewe n'inzego zose. Jimmy Gahima, Perezida w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'akarere akaba yifuje ko CLADHO yagira uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage kurinda ibyagezweho kandi n'ubuyobozi bukagena ingengo y'imari yo gusigasira no kuvugurura ibyuzuye.

Kayiranga Alexis yishimiye ko bagiye gukorera mu karere ka Rutsiro yizeza ko mu gihe Cy'imyaka 2 hazaba hagaragara impinduka zifatika mu myumvire y'Abaturage. Yagize ati: "nta kuntu gishimisha Umuyobozi nko kubona abo ayobora bazamuka!" Icyo dusabwa, abaturage, abayobozi n'izindi nzego zose ni ugukorera hamwe. Imbaraga n'ubushake birahari.

Uwihanganye Jean Baptiste, Umujyanama wa Komite Nyobozi y'Akarere ka Rutsiro wayoboye iyi nama, yashimiye CLADHO kuba yarahisemo gukorana n'akarere ka Rutsiro ayigaragariza ko yaziye igihe bityo ikaba yitezweho kugira uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw'umuturage bugana heza.