Children's Voice Today: Uburenganzira bw'Umwana bukwiye kwitabwaho igihe cyose

Uyu munsi tariki ya 31/3/2021 kuri Vive Hotel ishami rya Rutsiro habereye inama yahuje Umuryango Ijwi ry'Abana uyu Munsi "Children's Voice Today" n'akarere ka Rutsiro binyuze mu mushinga Improved Child Rights Governance in Rwanda. Inama yayobowe n'Umuyobozi w'akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Musabyemariya Marie Chantal.

Children's Voice Today yari ihagarariwe na Ntakuritamana Innocent, Umuyobozi wa Gahunda yo kurwanya ihohoterwa no guteza imbere uruhare rw'umwana mu bimukorerwa.

Iyi nama ikaba yari igamije kungurana ibitekerezo ku bikwiye gukorwa mu guteza imbere uburenganzira bw'umwana, ibibazo abana bahura na byo n'ingamba zafatwa mu kubikumira.

Iyi nama yatumiwemo kandi abahagarariye amatsinda y'abana atandukanye ari hirya no hino mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro.

Abitabiriye bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo amategeko n'ibihano bihanishwa uwakoresheje abana, imirimo ivunanye n'ibangamira uburenganzira bw’umwana aho ibihano bishobora kugera ku gifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya miliyoni 1 ku muntu no kuri miliyoni 10 kuri sosiyeti.

Hagarutswe kandi by'umwihariko ku burenganzira bw'umwana n'inshingano ze aho bibukiranyije ko umwana agomba kurindwa, kugaburirwa no kwigishwa na we akagira inshingano zirimo kubana neza n'abandi, kubaha, gukunda igihugu, guharanira uburenganzira bwe, ....

Abana bahawe umwanya bagaragaza ibyiza bishimira byagezweho mu karere ka Rutsiro, babijyanisha n'ibyo babona bikiri imbogamizi ku burenganzira bw'umwana.

Mu byiza bagaragaje harimo:

1. Ikoranabuhanga ryagejejwe ku bana aho bashobora kwiga bakoresha mudasobwa;

2. Uburezi budaheza ku bana bose;

3. Abana bahawe amahirwe bakaba bashobora kwihangira umurimo

4. Gahunda yo gufatira ifunguro kwishuri ifasha abana kwiga neza;

5. Open budget portal ifasha abana kumenya amakuru ajyanye n'ingengo y'imari igenerwa abana;

6. Kubungabunga ibidukikije abana bagiramo uruhare;

7. Amasomero hafi yabo atuma bongera ubumenyi;

8. Amavomo rusange agabanya imvune z'abana aho bajyaga kuvoma kure;

9. Ibikorwa remezo bigenda byiyongera: amavuriro, imihanda n'amashanyarazi.

10. Kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ku bana batishoboye;

11. Gukurikirana abana bahohotewe; abataye ishuri bakagaruka ku ishuri,

13. Amashanyarazi ari kugezwa hose,

14. Ibyumba by'amashuri byagabanyije ubucucike mu ishuri bizatuma imyigire igenda neza;

15. Gutanga ibitekerezo mu igenamigambi ry'akarere;

Bimwe mu bibabangamiye bagarutseho harimo:

1. Ihohoterwa ry'abana rikigaragara (rishingiye ku gitsina, umubiri no gukomeretsa umutima)

2. Kuvutsa umwana uburenganzira bwe,

3. Abana barerwa bupfubyi kandi ababyeyi babo bahari,

4. Kubura ubushobozi bwo kwiteza imbere mu mirimo iciriritse,

5. Inzira zigoranye zo kujya ku mashuri aho usanga hari abagikora ingendo ndende rimwe na rimwe ugasanga hari ibiraro byangiritse,

6. Ibigo bidafite umuriro bikabangamira imyigire inoze;

N'ibindi ...

Madamu MUSABYEMARIYA yasabye abana gukomeza guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa batanga ibitekerezo ku bibakorerwa. Yashimiye Umuryango Children’s Voice Today ku ruhare runini n’ubushake bagaragaza mu gufasha abana kumenya no gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo. Madamu Musabyemariya yasabye abantu bose muri rusange kugira uburenganzira bw’umwana ikintu cya mbere cyo kwitabwaho aho bari hose, bakagira uruhare mu kubaka urwanda rwejo ruzira ihohotera ry’umwana iryo ari ryo ryose.