Ku bufatanye na HortInvest, imiryango 1000 yahawe ibiti by'imbuto ziribwa.

Uyu munsi tariki ya 1 Mata 2021 mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango, Mushubati, Ruhango, Murunda na Nyabirasi hatanzwe ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 3 ku miryango 1000.

Ibi biti bikaba byatanzwe mu rwego rwo guhsyira mu bikorwa gahunda ya Leta y'ibiti 3 kuri buri muryango hagamijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi, abaturage batozwa kurya indyo yuzuye.

Ibi biti bikaba byatanzwe ku bufatanye bw'akarere ka Rutsiro n'Umushinga wa HortInvest. Ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro bukaba bwasabye abaturage gufata neza ibi biti bakabyitaho bityo ikigambiriwe kikagerwaho, harimo kwihaza mu biribwa ndetse no kuzamura ubukungu bw'umuryango mu gihe baba bagurishije umusaruro ukomoka kuri ibi biti.

Abahawe ibiti bigishijwe uko ibi biti bterwa kandi bikitabwaho kugira ngo bitange umusaruro uhagije kandi mu gihe cyagenwe.