“Kwibuka si ukuza gushyira indabo ku mva gusa!” Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro.

Uyu munsi tariki ya 13 Mata 2021, hashojwe icyumweru cyahariwe kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Rutsiro, umuhango ubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu murenge wa Gihango, Akagari ka Bugina.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu karere, Perezida wa Ibuka mu karere n’umuturage wari uhagarariye abarokotse Jenoside bafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Nyamagumba.

Uyu muhango wo kwibuka, waranzwe n’igikorwa cyo kunamira imibiri y’abatutsi iruhukiye muri uru rwibutso, hagarukwa ku buhamya bw’amateka asharira yabereye ku musozi wa Nyamagumba haguye abatutsi basaga ibihumbi 10 hanatangwa ubutumwa bunyuranye.

Perezida wa Ibuka, Niyonsenga Phillippe yagize ati: “Kwibuka si ukuza gushyira indabo ku mva gusa! Ahubwo tuba tuzirikana amateka igihugu cyacu cyanyuzemo.” “Kwibuka dukwiye kubizirikana tukabiha agaciro bikwiye.”

Phillippe kandi yagize icyo asaba ubuyobozi harimo kwihutisha kwandika amateka ya Jenoside mu karere ka Rutsiro akavugwa uko yabaye, gushyiraho uburyo bunoze bwo kwita ku nzibutso kandi bikihutishwa. Gushyiraho uburyo abantu bicara bakareba uko kwibuka byagenze nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka, hakarebwa imbogamizi zagaragaye zigashakirwa uburyo zakemurwa kandi imbaraga zigashyirwa mu byagenze neza bikarushaho. Yashoje ahumuriza abarokotse Jenoside agira ati: “Mukomere! Igihugu cyacu kiradukunda, kidukomeyeho natwe tugikomereho. Turashimira abantu bose bagaragaje umutima wa kimuntu bakanga gutatira igihango, ntibijandike muri Jenoside.”

Madamu Ayinkamiye Emérence, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, mu ijammbo rye, yihanganishije abarokotse Jenoside muri ibi bihe turimo. Yasezeranyije ko I Nyamagumba hagiye kubakwa urwibutso rwo ku rwego rw'akarere imirimo ikaba yatangiye bitarenze umwaka wa 2021/2022. Yasabye kandi abarokotse kudaheranwa n'agahinda bagakora bakiteza imbere bagaharanira kusa ikivi abacu bagiye batarusa.

Mu buhamya bwe, Bwana Abimana Mathias, umwe mu barokotse ibitero by’inyamagumba akaba yari ahagarariye abarokotse Jenoside bafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Nyamagumba, yagaragaje ko mu mpinga ya Nyamagumba hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10 bari bahahungiye baturutse mu mpande zitandukanye z’icyahoze ari Komini Rutsiro na Bwishaza. Yavuze ko Abatutsi babanje kwirwanaho bifashishije amabuye ariko bakaza kuganzwa n’ibitero by’interahamwe zaturutse mu cyahoze ari Gisenyi. Yashoje ubuhamya bwe asaba Ubuyobozi n’abantu bose kugira umutima wa kimuntu ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Twibuke twiyubaka! Jenoside ntizongere kubaho ukundi mu gihugu cyacu.