Guverineri Habitegeko yasabye abakozi n'ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro kubabazwa n'ibibazo by'abaturage bakagerageza kubikemura vuba.

Uyu munsi Guverineri  w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François ari kumwe n'inzego Kumwe yasuye akarere ka Rutsiro aganira n'Ubuyobozi bw'akarere hamwe n'abakozi bakorera ku rwego rw'akarere n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge.


Muri ibi biganiro, hagarutswe ku bikorwa bitandukanye aho Umuyobozi w'akarere Madamu Ayinkamiye Emérence yagaragarije abashyitsi imihigo y'Akarere,  ibikorwa biri mu masezerano y'umukuru w'igihugu yahaye abaturage ba Rutsiro ari yo 1. Umuhanda wa kaburimbo Gisiza_Murunda warangiye ku kigero cya 95%, 2. Amashanyarazi ya Nyabirasi yagejejweyo, 3. Umuhanda mpuzaturere wa Rubavu_Rutsiro_Karongi 4. N'umuhanda wa Rutsiro_ Ngororero watawe na Rwiyemezamirimo nyuma yo gutangira imirimo.


Mu jambo rye, Guverineri Habitegeko yibukije abayobozi b'akarere ka Rutsiro kwibanda ku mazi abaturage bose bakaba bagerwaho n'amazi Meza nibura nyuma y'imyaka 3, amashanyarazi akihutishwa aho bishoboka bagahabwa afatiye ku miyoboro migari aho byanze hakifashishwa amashanyarazi akomoka ku mirasire. Yagarutse kandi ku mishinga mpuzamahanga igomba kwitabwaho by'umwihariko.


Guverineri yakomeje asaba ubuyobozi n'abakozi kunoza serivisi, ati: "kubaka imuyoboro y'amazi ataza, ubundi umuturage akomeza ataka! Ntibiba bisubije icyari cyigambiriwe." Aha no ho yashingiye asaba abakozi gukomeza kurangwa n'ubunyangamugayo mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga.


Ibiganiro na none byakomeje ku bibazo bibangamiye abaturage cyane hagarukwa ku ngurane zigomba guhabwa abaturage ahantu hanyujijwe amashanyarazi. Yasabye abakozi gufasha abaturage haba hari ibituzuye bakabafasha kubyuzuza, ubundi umuturage agahabwa ibyo agenewe. Yagize ati: "Umutima ubabazwa n'ibibazo abaturage bafite, hakiyongeraho uburere bwiza ni byo bibyara kwiyemeza"


Mu gusoza, Guverineri Habitegeko yijeje ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro ubuvugizi ibibazo by'abaturage bikihutishwa ari na none asaba ko ubuyobozi n'abakozi bakwiye kwiyemeza kwesa imihigo neza 100%.