Abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ko inyungu ziyikomokaho zatangiye kubageraho

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, Akarere ka Rutsiro kakiriye by’agateganyo inzu 2 zishobora kwakira imiryango 8 zombi. ( 4 in 1 ebyiri).

Igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal ari kumwe n’uhagarariye Inkeragutabara mu karere ka Rutsiro.

Izi nzu zubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rutsiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ari na cyo cyatanze amafaranga asaga miliyoni 124 yo kuzubaka. Aya mafaranga akaba yaratanzwe muri gahunda yo gusaranganya inyungu zikomoka ku byanya nyaburanga by’igihugu agenerwa ababituriye.

By’umwihariko, izi nzu zikaba zizatuzwamo imiryango 8 y’abatishoboye kurusha abandi mu baturage baturiye Pariki ya Gishwati_Mukura bigaragara ko basigajwe inyuma n’amateka.

Abaturage bahaturiye, bakaba bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, budahwema kubatekerezaho bubashakira ibikorwa bibateza imbere, bikabagobotora ku ngoyi y’imibereho mibi.