Komite y’ubutaka y’Akagari ka Nkora yahawe Telefoni zigezezweho mu kuyishimira umurimo w’indashyikirwa yagaragaje.

Hari mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, ku biro by’Akarere ka Rutsiro, ubwo Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) cyashyikirizaga telefoni zigezweho (Smart Phones) abagize Komite y’Ubutaka y’Akagari ka Nkora mu Murenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro.

Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Gakuru Munyakazi Innocent, ari kumwe n’ Umuyobozi w'Ishami ry'imicungire y'ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda, Bwana Mukarage Jean Baptiste, ari na we wari ugihagarariye.

Izi telefoni zatanzwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’uko buri Munyarwanda akwiye gutunga telefoni ijyanye n’igihe (Smart phone) imufasha kubona amakuru no koroshya akazi kajyanye n’Ikoranabuhanga.

Bwana Mukarage yagize ati: “Ntihagire umunyarwanda usigara mu iterambere. Telefoni zoroshya akazi, itumanaho no kumenya amakuru. Ikigo, mu minsi iri imbere, hari serivisi giteganya gutangiza zizakoresha ikoranabuhanga. Bityo rero bizaborohereza kumenya amakuru ajyanye na zo!”Mukarage yakomeje avuga ko izi telefoni bashobora kuzifashisha bareba amakuru y'ubutaka.

Akagari ka Nkora kakaba karatoranyijwe kubera ubudashyikirwa mu gushishikariza abaturage kwandikisha ubutaka kagaragaje aho kahize utundi mu karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2019. Uyu mwaka wa 2019 ukaba warashingiweho kuko ari wo utaragaragaje imbogamizi za COVID-19 kandi bikiyongeraho ko Akagari ka Nkora kabarizwa mu cyaro. Mu gihugu hose hazafashwa utugari 21 gusa.

Bwana Mukarage akaba yasabye abagize Komite gukomeza gushishikariza abaturage batarandikisha ubutaka kubikora vuba. Yagaragaje ko mu gihugu hose hakiri ubutaka miliyoni 1,5 butarandikishwa.

Yibukije abagize Komite kandi ko ari bo mboni z'ubutaka bwa Leta buri aho babarizwa, bareba imikoreshereze yabwo no kureba ubutaka budafite ba nyirabwo bitewe n'impamvu zinyuranye, bukandikwa kuri Leta.

Bwana Mukarage akaba yijeje ko ikigo kizi neza akamaro k'umurimo komite y’ubutaka ikora kandi ko kizahora kibizirikana cyireba uburyo bakomeza ubufatanye, imirimo ijyanye n'ubutaka ikagenda neza.

Mu bineza neza byunshi, abahawe telefoni bakaba bavuze ko besheshe uyu muhigo bakoresheje Ibanga ryo gukora ubukangurambaga mu nama zitandukanye n'inteko z'abaturage, abaturage basobanurirwa itegeko rigenga ubutaka, bagashishikarizwa ku bwandikisha birinda ubukererwe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije, Bwana Gakuru Munyakazi Innocent, yashimiye iyi Komite kubera imbaraga yakoresheje mu gukemura ibibazo byerekeranye n'ubutaka mu kagari bashinzwe, dosiye zijyanye n'ubutaka zigategurwa uko bikwiye. Yashimiye kandi Umukuru w'igihugu kuri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage no kubaganisha ku mibereho myiza. Yasabye abahawe telefoni kuzibyaza umusaruro, haba mu bijyanye n'inshingano ndetse no mu buzima busanzwe. Yavuze ko zikwiye kubafasha gukemura ibibazo kandi bakazikoresha neza.

Mu gusoza, hibukijwe uko ushobora kubona amakuru ajyanye n’ubutaka hifashishijwe telefoni ukanda  *651# ugakurikiza amabwiriza kugeza ushyizemo umubare ndangabutaka (UPI) ugahita ubona amakuru yerekeranye n'ubutaka.