Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Akarere ka Rutsiro katoye abayobozi bashya, Komite Nyobozi irarahira hanakorwa ihererekanyabubasha

Ku wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026 mu Karere ka Rutsiro hasojwe igikorwa cyo gutora abayobozi b’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage, hatowe abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere, hanakorwa ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bushya n’ubucuye igihe.

Iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Ubumwe, gitangizwa no kurahira kw’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, aho abajyanama 17 barahiriye kuzuza inshingano zabo mu mucyo, mu nyungu rusange, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no gukorana umurava.

Indahiro y’abagize Inama Njyanama yayobowe n’Urukiko Rukuru rubifitiye ububasha, nyuma yo gusobanurirwa impamvu amategeko ateganya ko umujyanama agomba kurahira n’ibikubiye mu ndahiro mbere yo gutangira inshingano ze.

Nyuma y’irahira, habaye amatora y’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, batorwa ku buryo bukurikira:

  • Ngendo Martin – Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere.
  • Nzungize Iribagiza Clarisse – Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere.
  • Niyigena Mugabo Eric – Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere.

Hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro, hatowe:

  • Gakumba Vincent – Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro.
  • Uwizeyimana Emmanuel – Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
  • Nikuze Bernadette – Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Abagize Komite Nyobozi batowe bahise barahirira inshingano nshya, biyemeza kuzikorera mu mucyo, kubazwa inshingano no gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bushya n’ubucuye igihe

Nyuma y’amatora n’irahira, hakurikiyeho igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe, Madamu Kayitesi Dative, n’Umuyobozi mushya, Bwana Gakumba Vincent.

Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi Dative yashimiye inzego zitandukanye ku bufatanye bwagize uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Rutsiro mu gihe yari akayoboye, agaragaza bimwe mu bikorwa byagezweho mu nzego zitandukanye, birimo ibikorwaremezo, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Yagarutse by'umwihariko ku mihanda y’imihahirano yubatswe ndetse n’ibiraro byasanwe nyuma yo kwangizwa n’ibiza byagiye byibasira aka Karere.

Mu gushyikiriza ubuyobozi bushya amakuru ku bikorwa byakozwe, ibikomeje gukorwa n’ibiteganyijwe, yasabye ubuyobozi bushya gukomeza gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi, kwita ku bikorwaremezo no gukemura ibibazo by’abaturage.

Yashimangiye kandi ko hakwiye gukomeza kunozwa itangwa rya serivisi nziza, kurwanya ruswa, guteza imbere imikorere n’imikoranire n’inzego zitandukanye no korohereza abashoramari kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Akarere.

Ubuyobozi bushya bwiyemeje gukorera abaturage no kubageza ku iterambere

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rutsiro, Bwana Gakumba Vincent, yashimiye ubuyobozi bucyuye igihe ku bikorwa byagezweho n’uruhare bwagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa amatora y’abayobozi bashya.

Yijeje abaturage ko ubuyobozi bushya butazabatenguha kandi ko buzaharanira kuzuza inshingano zabwo, bushingiye ku mahame y’igihugu arimo ubumwe bw’Abanyarwanda, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Yagaragaje ko ubuyobozi bushya buzaharanira imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bose, barimo abikorera, inzego za Leta n’izitari iza Leta, abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Yongeyeho ko gushyira abaturage ku isonga, kubatega amatwi no gukorana na bo ari imwe mu nkingi zizafasha Akarere kugera ku ntego z’iterambere.

Ku ruhande rwe, Perezida mushya w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Bwana Ngendo Martin, yasabye abajyanama batowe bose kuzarangwa n’umurava, ubwitange n’imikorere myiza, baharanira inyungu rusange no guteza imbere Akarere.

Amatora yasize Akarere ka Rutsiro kabonye abayobozi bashya b’Inama Njyanama na Komite Nyobozi, biteganyijwe ko bazafatanya n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa mu gukomeza guteza imbere Akarere no kunoza imibereho myiza y’abaturage.