Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

EPR Paruwasi Sure yahaye imiryango 162 amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene

Meya yakurikirikiranywe igikorwa cyo gutanga ihene.

Kuri Paruwasi ya Sure mu Itorero rya EPR, habereye igikorwa cyo guha amatungo magufi imiryango ifite abana bari mu mushinga RW0550, mu rwego rwo kubafasha kongera ubushobozi no kwiteza imbere. Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’umuryango Compassion International aho imiryango 162 yahawe ihene, kikaba cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative.

Madamu Kayitesi Dative yakiriwe na Mama Pasiteri Heleluya NDUWAYO, Umushumba wa Paruwasi Sure. Mu butumwa bwe, Umushumba yagaragaje ko Itorero rya EPR rishyiraho imishinga n’ibikorwa bitandukanye bigamije kubakira ubushobozi urubyiruko n’imiryango itishoboye, hagamijwe kubafasha kwigira no gukumira ingaruka ziterwa n’ubukene, zirimo abana b’abakobwa bashukwa cyangwa bagakoreshwa ubusumbanyi bishobora no kubaviramo gutwara inda zitateganyijwe.

Yasobanuye ko binyuze mu mushinga RW0550, abana bakomoka mu miryango itishoboye bafashwa mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bwabo, birimo uburezi, ubuzima, imikurire, ubukungu ndetse no mu buzima bwo mu buryo bw’umwuka. Umwana uri muri uyu mushinga akomeza kwitabwaho kugeza ku myaka 22. Mu rwego rw’uburezi, ahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse akanishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Uyu mushinga ugamije kandi gufasha imiryango kubaka ubushobozi no kugira imibereho myiza, kugira ngo abana bakurire mu miryango ibereye kubamo kandi ibafasha kugera ku ntego zabo. Ubutumwa bwatanzwe bwibukije imiryango ko ubufatanye bukwiye kuba umusingi w’imibereho y’umuryango, ndetse buri rugo rukwiye kwisuzuma ku bijyanye n’imibereho yarwo, harimo niba rufite ubushobozi bwo kubona ibyangombwa by’ibanze nk’ibiribwa n’ubundi bufasha bukenewe.

Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yashimiye Itorero rya EPR n’abafatanyabikorwa baryo ku bikorwa bitandukanye bakomeje gukora bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, by’umwihariko imiryango itishoboye.

Yasabye imiryango yahawe ihene kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro kugira ngo zibe intangiriro yo kwagura umutungo w’umuryango no kwikura mu bukene. Yabashishikarije kandi gushyira amatungo yabo mu bwishingizi, kugira ngo mu gihe habaye ikibazo cyatuma itungo ripfa, babashe kubona indishyi zibafasha gukomeza gahunda zabo zo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere kandi yabibukije ko imishinga y’abafatanyabikorwa idashobora guhoraho, abasaba gukoresha neza amahirwe babonye kugira ngo bazabashe gukomeza kwiteza imbere n’igihe inkunga izaba itakiriho. Ati: “Aya mahirwe tuba twabonye umufatanyabikorwa yadufashije, tujye tuyabyaza umusaruro!”

Madamu Kayitesi kandi yasabye abaturage gukomeza guharanira kugira imiryango itekanye kandi ishoboye, birinda amakimbirane yo mu ngo, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zishobora gusubiza inyuma iterambere ry’umuryango. Yashimangiye ko umuryango utekanye kandi ushoboye ari wo shingiro ry’imikurire myiza y’abana n’iterambere rirambye ry’abaturage.

Muri rusange, iki gikorwa kigaragaza uruhare rw’ubufatanye hagati y’Akarere, Itorero, abafatanyabikorwa n’abaturage mu guteza imbere imiryango itishoboye, kubaka ubushobozi no guharanira ko abana bakura bafite amahirwe yo kugira ejo hazaza heza.