Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Ku bufatanye na Bienfait Rwanda, hatangijwe gahunda yo gupima amaso abasaga 8000.

Hatangiye gahunda yo gupimana amaso abana 8000.

Ku bufatanye n’Umuryango Bienfait Rwanda, mu Karere ka Rutsiro hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’amaso “World Sight Day”. Ku rwego rw’Akarere wabereye ku Kigo cy’Ishuri cya Congo Nil! 

 

Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abakozi n’abayobozi b’Umuryango Bienfait, abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere, Ubuyobozi n’abanyeshuri b’Ikigo cy’Ishuri rya Congo Nil.

Mu kwizihiza uyu munsi, hatangijwe gahunda yo gupima nibura abana 8000 mu bigo by’amashuri atandukanye.

 

Nk’uko byagarutsweho na Madamu Janine Frond umuhuzabikorwa w’umushinga Primary Eye Care wa Bienfait Rwanda, impamvu y’ubu bukangurambaga ni ukwibutsa abantu ko hari uburwayi bw’amaso butera ubuhumyi mu gihe bishoboka ko bihagarikwa mu gihe umuntu yasuzumwe kandi akavurirwa igihe.

 

Abarimu basabwe kwita by’umwihariko ku buzima bw’amaso y’abana. Yabasabye ko mu gihe babonye umwana ugaragaza imyitwarire idasanzwe ku bijyanye no kureba ko bakwiye kubafasha kwegera abaganga hakiri kare.

 

Abanyeshuri bibukijwe ko amaso ari ingenzi. Yabasabye gutanga amakuru igihe cyose bumvishe bafite ikibazo cy’amaso. Ntibakwiye kubifata nk’ibisanzwe mu gihe bumva batari kureba neza, ntibumve ko buri wese ubwo ari ko areba.

 

Bwana Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye Bienfait Rwanda ku gikorwa kirengera ubuzima bw’amaso y’abana babafasha kumenya no gusobanukirwa ingaruka zo kutisuzumisha. 

 

Bwana Uwizeyimana yasabye abana gusigasira amaso yabo birinda ibiyangiza harimo kureba mu bikoresho kuranabuhanga mu gihe kirekire, gukinira mu mikungugu, kuryama umwanya uhagije n’ibindi.

 

Bwana NSANZIMANA Sylvestre, Umuyobozi w’Umuryango Bienfait, yashimiye ubufatanye bw’Akarere mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga yizeza ko bazakora ibishoboka byose intego ingambiriwe yo gufasha abantu gusobanukirwa ko amaso ari igice cy’ingenzi gikwiye gusigasirwa ikagerwaho.