Rutsiro: Abafatanyabikorwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri basabwe kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ryayo
Ku wa 17 Nzeri 2026, ku biro by’Akarere ka Rutsiro habereye inama yiga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, ihuza ubuyobozi bw’Akarere, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare muri iyi gahunda. Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, igamije gusuzuma imiterere ya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri no kurebera hamwe uburyo yakomeza gushyirwa mu bikorwa neza.
Abitabiriye inama basobanuriwe uko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ikwiye gushyirwa mu bikorwa, hanagarukwa ku nshingano za buri rwego kugira ngo abanyeshuri babone ifunguro rihagije kandi ryuzuye. Umukozi wa MINEDUC ushinzwe gahunda yo kugaburira abanyeshuri, Viateur Mugenga Mitali, yagaragaje ko ibigo by’amashuri bya Leta bigiye kujya bihabwa ibiribwa na Leta, hagamijwe ko abanyeshuri bose bahabwa ifunguro risa, kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye.
Hagaragajwe kandi ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri atari inshingano y’abakozi bo mu burezi gusa, ahubwo ko ari gahunda ireba inzego n’abafatanyabikorwa bose, buri wese akaba agomba kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa. Abitabiriye inama basabwe gukaza igenzura no gukorana neza, mu gihe komite zishinzwe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku nzego zitandukanye zasabwe kuzuza inshingano zazo hakurikijwe amabwiriza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yashimiye MINEDUC na MINALOC ku ruhare bagira mu kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri, asaba abayishyira mu bikorwa bose kongera imbaraga mu isuku no kubahiriza ingengo y’imari igenewe ifunguro ry’umunyeshuri. Yasabye kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri kwishakamo ibisubizo no guhanga udushya twunganira iyi gahunda, kugira ngo abana babone indyo yuzuye kandi ifasha mu mikurire yabo no mu myigire myiza.
Umuyobozi w’Akarere yibukije ko kugira ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuri igere ku ntego yayo, bisaba ubufatanye bwa buri rwego, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo no gukemura ibibazo bidategereje ko bikura.