Rutsiro: Abageze mu zabukuru basabwe gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rirambye
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yifatanyije n’abageze mu zabukuru mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru wabereye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Mburamazi, ku rwego rw’Akarere. Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye!”, hagamijwe gushimira abageze mu zabukuru ku ruhare bagize n’urwo bafite mu kubaka igihugu no gusigasira indangagaciro Nyarwanda.
Mu butumwa bwe, Madamu Kayitesi Dative yashimiye abageze mu zabukuru ku kuba barageze mu zabukuru neza, bakomeje kuba intangarugero mu muryango no mu baturage. Yagaragaje ko ubunararibonye bwabo ari umutungo ukomeye igihugu kigomba gukomeza kubyaza umusaruro, anasaba abakiri bato kubatega amatwi no kubigiraho.
“Ijambo ry’umusaza cyangwa umukecuru rirarema. Ntidukeneye abakecuru n’abasaza babayeho nabi; dukeneye abakuze bashaje neza kandi barindwa ihohotera. Dukeneye abasaza bifuriza umugisha abakiri bato, aho gusaza banduranya,” Madamu Kayitesi Dative.
Umuyobozi w’Akarere yasabye inzego z’ibanze kurushaho kwita ku bageze mu zabukuru, cyane cyane abafite intege nke, ku buryo nta mahirwe cyangwa serivisi bibagenerwa bibacike kubera kutabasha kwigerera aho zitangirwa. Yasabye ko abageze mu zabukuru bahabwa serivisi mu buryo bwihuse kandi bwihariye igihe bazikeneye, bakitabwaho nk’abanyantege nke.
Yagize ati: “Abageze mu zabukuru tugomba kubafata mu buryo bwihariye. Umuntu ugeze mu zabukuru, iyo aje gushaka serivisi, agomba kuyihabwa vuba kandi akitabwaho uko bikwiye. Nta mahirwe cyangwa serivisi bimugenewe bikwiye kumucika kubera intege nke afite.”
Muri gahunda zitandukanye Leta yashyizeho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abageze mu zabukuru batishoboye harimo inkunga y’ingoboka, kububakira amacumbi, kubafasha kwibumbira muri koperative no kubashyira muri gahunda zitandukanye zibafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Madamu Kayitesi kandi yanenze abana batita ku babyeyi babo bageze mu zabukuru cyangwa bakabakorera ihohotera, abasaba kuzirikana inshingano bafite zo kubaha no kubitaho. Yasabye kandi abageze mu zabukuru gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birinda kubinywa ndetse bagakangurira imiryango yabo n’abaturage kubirwanya.
Mu kwizihiza uyu munsi, abageze mu zabukuru bashimiye Leta y’u Rwanda ku buryo ikomeza kubazirikana no gushyiraho gahunda zigamije guteza imbere imibereho yabo. Uyu munsi wabaye n’umwanya wo gukangurira abaturage bose gukomeza kubaha, kurinda no gukoresha neza ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru nk’umusingi w’iterambere rirambye.