Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RUTSIRO: Abangavu 108 bahohotewe bahawe serivisi zinyuranye zibafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Abafatanyabikorwa bitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu guhashya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, habereye igikorwa cyo kwegereza serivisi abangavu babyaye cyangwa batwite bakiri abana, ndetse no kuganiriza ababyeyi babo (GBV Clinic). Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Akarere ka Rutsiro n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gufasha abangavu bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina kubona ubufasha bukenewe no kubafasha kongera kwiyubaka.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Madamu Garukurare Ancille, washimiye MIGEPROF n’abandi bafatanyabikorwa uruhare bagize mu kwegereza abangavu serivisi zitandukanye. Yashishikarije abangavu gukoresha neza amahirwe bahawe, bagatanga amakuru ku ihohotera bakorewe kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe. Yashimiye kandi inzego n’abatanga serivisi bose, abasaba gukomeza gufatanya kugira ngo abangavu bafashwe uko bikwiye.

Muri iyi gahunda, abangavu 108 baturutse mu Mirenge 7 y’Akarere ka Rutsiro ari yo Gihango, Kigeyo, Kivumu, Musasa, Mushubati, Murunda na Ruhango, bahawe ibiganiro n’ubujyanama ku gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, icyaha cyo gusambanya umwana n'amategeko abihana, ubuzima bw'imyororokere ndetse n'ingaruka z’ihungabana rituruka ku ihohotera. Ibi biganiro byakomereje mu matsinda mato, aho abangavu bagize umwanya wo gusangiza abandi ibibazo bahuye na byo, kubaza no kungurana ibitekerezo ku buryo bakomeza kwiyubaka no gukira ibikomere.

Ku ruhande rw’ababyeyi, 141 bitabiriye ibiganiro byibanze ku gukumira amakimbirane mu muryango n’ihohotera rishingiye ku gitsina, uburere buboneye, uburenganzira bw’umwana no kumurinda imirimo ibujijwe. Ababyeyi bagabanyijwemo amatsinda y’abagore n’ay’abagabo, baganira ku ruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango utekanye, kurera abana neza no kubabera urugero rwiza. Hanabayeho kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’abagabo mu gukumira no gukemura amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina, aho ababyeyi biyemeje kurushaho kwimakaza ibiganiro mu miryango, kwirinda ubusinzi n’ibindi bishobora guteza amakimbirane.

Abitabiriye kandi basobanuriwe imikorere ya Isange One Stop Center, uburyo yakira kandi ifasha abantu bahuye n’ihohoterwa, ndetse na serivisi zitangirwamo. Basobanuriwe ko ari ahantu hatangirwa ubufasha buhuriweho, burimo ubujyanama n'ubufasha mu isanamitima, serivisi z'ubuzima, ubutabera n'ubufasha mu by'amategeko, hagamijwe kurinda uwahohotewe no kumufasha kubona ubutabera. Ibi byari bigamije kongera ubumenyi bw’abangavu n’ababyeyi ku hantu bashobora kwitabaza igihe bahuye n’ihohoterwa cyangwa barimenye mu miryango yabo.

Mu zindi serivisi zatanzwe harimo ubujyanama mu isanamitima, serivisi z’ubugenzacyaha zitangwa na RIB, iz’ubushinjacyaha, MAJ, irangamimerere, iz’ubuzima zirimo gupima indwara zandura n’izitandura, gupima inda no kuboneza urubyaro, ndetse na serivisi zita ku mikurire n’imirire y’abana. Abangavu 108 bahawe ubujyanama, abana 86 bitabwaho binyuze muri serivisi za ECD, naho abangavu n’abana babo bafashwa kubona inyandiko z’ingenzi z’irangamimerere.

Ikindi cyaranze iki gikorwa ni uko abangavu bagaragaje ibyo bifuza gukora kugira ngo bongere kwiteza imbere no gusubira mu buzima busanzwe. Abenshi bagaragaje ko bifuza kwiga imyuga irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ubukanishi, guteka n’ibindi, mu gihe abandi bagaragaje ko bifuza gusubira mu ishuri cyangwa kubona igishoro kibafasha kwihangira imirimo.

Mu gusoza, iki gikorwa cyagaragaje akamaro k’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, gufasha abarikorewe no kubaka imiryango itekanye. Ababyeyi biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye mu biganiro, barushaho kuganira n’abana babo, kubatega amatwi no kubarinda ihohoterwa. Hashimangiwe kandi ko hakenewe gukomeza gukurikirana abangavu n’imiryango yabo, gufasha abifuza gusubira mu ishuri cyangwa kwiga imyuga, no gukurikirana dosiye z’ihohoterwa kugira ngo abakoze ibyaha bahanwe.

Akarere ka Rutsiro n’abafatanyabikorwa biyemeje gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, no gukomeza kwegereza abaturage serivisi zifasha abangavu n’abandi bahuye n’ihohoterwa.