Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Abarezi basabwe kurera umwana w’u Rwanda uzaba umutungo w’igihugu w’ejo hazaza!

Abayobozi b'ibigo by'amashuri byahize ibindi mu gutsindisha bahawe ibyemezo by'ishimwe.

Ku wa 5 Ukwakira 2026, Akarere ka Rutsiro kafatanyije n’abarezi, abanyeshuri, ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu burezi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 5 Ukwakira. Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yashimiye abarimu uruhare bagira mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, abasaba gukomeza kurera no kwigisha abana bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kwigira.

Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi Dative yavuze ko Akarere katewe ishema no kwizihiza uyu munsi gafatanyije n’abarezi, ashimangira ko akamaro ka mwarimu mu buzima bwa muntu katagereranywa, kuko buri muntu anyura mu biganza by’umwarimu. Yibukije abarimu ko Leta y’u Rwanda iha agaciro umwuga w’uburezi, abasaba na bo kuwubaha, kuwishimira no guharanira kuba intangarugero aho bari hose, haba mu kazi no mu muryango nyarwanda.

Madamu Kayitesi kandi yasabye abarimu gutekereza ku cyerekezo igihugu cy’u Rwanda gifite no kwibaza niba ubumenyi baha abana bujyanye n’ibyo igihugu kizakenera mu gihe kizaza. Yagize ati: “Umwarimu mwiza akwiriye kwigisha umwana kwigira.” Yasabye kandi abarimu gukoresha neza umushahara bahabwa, bakawubyaza umusaruro aho kuwusesagura, kuko imikoreshereze mibi y’umushahara ishobora gutuma baba urugero rubi muri rubanda.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Uburezi, Madamu Abayizera Henriette, na we yibukije abarimu ko kuba umurezi wujuje ibisabwa bidashingiye gusa ku bumenyi afite, ahubwo ko agomba kugira urukundo rw’abana ashinzwe, kubaha umwuga we no kunyurwa no kuba umurezi. Yabasabye kandi kwihesha agaciro, kwitabira gahunda za Leta no kuba intangarugero mu bikorwa byose bakora.

Mu bibangamiye ireme ry’uburezi, Madamu Kayitesi yagarutse ku myitwarire idahwitse igaragara kuri bamwe mu banyeshuri badafite indangagaciro bakubita cyangwa bagasuzugura abarimu, ndetse no ku barezi bamwe badakurikiza indangagaciro zikwiye, bakagira imyitwarire yo guhohotera abo bashinzwe kurera, cyane cyane abana b’abakobwa. Yasabye buri wese kudateshuka ku nshingano ze no gushyira imbere umutekano, uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana.

Ababyeyi na bo basabwe kubaha abarimu, gufatanya n’abarezi mu burere bw’abana no kubafasha guteza imbere impano n’ubushobozi bitandukanye bafite. Madamu Kayitesi yabasabye kandi gutekereza ku masomo n’ubumenyi abana bakeneye, bakabaha indangagaciro n’uburere bibafasha kuzaba abantu bafite akamaro ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Mwarimu Edouard Dusengimana, wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu guteza imbere uburezi no kuzamura imibereho y’abarezi. Yasabye ko hakomeza gutangwa amahirwe yo kwiyungura ubumenyi binyuze mu mahugurwa atandukanye, kugira ngo abarimu bakomeze kunoza imyigishirize no guhangana n’ibibazo bishya biri mu burezi.

Madamu Kayitesi Dative yashimiye kandi abafatanyabikorwa bashora imari mu burezi, cyane cyane abashyiraho amashuri yigenga, kubera uruhare bagira mu kongera ubushobozi bw’Akarere no kuzamura ireme ry’uburezi. Yasoje asaba abarimu gukomeza kurera umwana w’u Rwanda nk’umutungo w’igihugu w’ejo hazaza, bakamufasha kugira ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.