Rutsiro: Abayobozi bibukijwe kongera imbaraga mu bukangurambaga kuri Ejo Heza na MUSA
Ku biro by’Akarere ka Rutsiro habereye inama yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari, ndetse n’abakozi bashinzwe iterambere mu Tugari (SEDO), iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi Dative.
Inama yibanze ku isuzuma ry’uburyo gahunda y’ubwizigame muri Ejo Heza no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) byitabirwa n’abaturage. Abayobozi bibukijwe ko izi gahunda ari ingenzi mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza, ubushobozi bwo kwiteganyiriza no kwirinda ibibazo bishobora kubageraho mu gihe kiri imbere.
Ku bijyanye na MUSA, abayobozi basabwe gukomeza ubukangurambaga busobanurira abaturage akamaro ko gutanga umusanzu, bakirinda kubibahatiramo cyangwa kubahutaza. Hashimangiwe ko intego ari uko umuturage abisobanukirwa neza, akajya awutanga ku bushake kandi ku gihe, atagombye gutegereza kwibutswa n’ubuyobozi.
Inama yanagarutse ku kibazo cy’umutekano, abayobozi basabwa kongera imbaraga mu gukumira ibyaha by’urugomo n’ubujura bikigaragara mu Karere. Basabwe gukorana n’abaturage n’inzego z’umutekano, kugira uruhare mu gutanga amakuru no gushyira hamwe ingamba zo gukumira ibyaha.