Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Akarere ka Rutsiro kasabye aba DASSO kunoza inshingano no kurangwa n’imyitwarire myiza

Akarere ka Rutsiro kasabye aba DASSO kunoza inshingano no kurangwa n’imyitwarire myiza

 

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2026, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO ku rwego rw’Igihugu, ACP Safari Christian, yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere mu nama bagiranye n’abakozi b’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Rutsiro aho baganiriye ku nshingano zabo n’uburyo bwo kuzikora kinyamwuga.

 

Muri iyi nama, aba DASSO bibukijwe ko bakwiye kuba ku isonga mu kurangwa n’imyitwarire myiza n’indangagaciro zijyanye n’umwuga wabo, ndetse bagaharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage. Bashishikarijwe kandi gutanga amakuru ku gihe no kugira uruhare mu gukebura ubuyobozi igihe babonye ibitagenda neza, hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abaturage.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yasabye aba DASSO kwirinda ingeso mbi no kutarebera amakosa akorerwa abaturage. Yagaragaje ko imyitwarire idakwiye ikwiye kwirindwa harimo ihohotera, ruswa, gutonesha, kurenganya abaturage, ubusinzi bukabije, kutubahiriza amasaha y’akazi, gutinda gutanga amakuru, guhishira abanyabyaha cyangwa kubafasha gutoroka, ndetse no gukoresha inshingano za DASSO mu nyungu bwite.

 

ACP Safari Christian yibukije aba DASSO ko nta mwanya uhari wo kwihanganira umukozi uhohotera cyangwa urwana n’umuturage. Yabasabye gukora ibikwiriye kandi byemewe n’amategeko, no kwifashisha Polisi n’izindi nzego zibifitiye ububasha igihe bahuye n’ikibazo kirenze inshingano zabo. Yasabye kandi aba DASSO kwirinda ibikorwa bishobora kubashyamiranya n’abaturage no gukorera hamwe n’izindi nzego mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

 

Madamu Kayitesi yibukije aba DASSO ko Akarere gakeneye abakozi bumva neza inshingano zabo kurusha umwanya bafite, agira ati: “Dukeneye abantu bumva inshingano kurusha kumva umwanya urimo. Akazi ntabwo ari “Cadeau” twahawe ahubwo ni amahirwe twagize. Aka kazi dukwiye kumva ko kadutunze ndetse kakanadutungira umuryango!”

 

Inama yari igamije gukomeza kubaka Urwego rwa DASSO rukora kinyamwuga, rufite imyitwarire myiza kandi rwizewe mu gufasha abaturage no kubungabunga umutekano.