Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Akarere ka Rutsiro n’abafatanyabikorwa bahuje imbaraga mu gutegura gahunda yo gutera ibiti muri Season 27A

Akarere ka Rutsiro, ku bufatanye na *One Acre Fund Rwanda* ndetse n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, karimo gutegura gahunda yo gutera ibiti mu gihembwe cy’ihinga 27A*, hibandwa ku gukangurira abahinzi kwitabira, guhuza gahunda yo gutanga ingemwe no kugera ku ntego z’iki gihembwe mu bijyanye n’ibiti byongera uburumbuke bw’ubutaka bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto n’ibiti bya kawa. Inama y’abafatanyabikorwa yari igamije guhuza ibikorwa n’intego za gahunda, gusobanura inshingano za buri mufatanyabikorwa, kumvikana ku gihe cyo gukangurira abaturage no gutanga ingemwe, ndetse no kugaragaza intego ku rwego rw’Akarere, Imirenge n’Utugari.

 

Inama yagarutse ku musaruro wagezweho mu gihembwe cy’ihinga 26A, aho abahinzi 20,345 bahawe serivisi, hanatangwa ingemwe 614,115 z’ibiti byongera uburumbuke bw’ubutaka ndetse n’ingemwe 2,500 z’ibiti by’imbuto. Ku bufatanye na One Acre Fund, mu gihembwe 27A, Akarere ka Rutsiro gafite intego yo gutegura no gutanga 729,840 by’ingemwe z’ibiti byongera uburumbuke bw’ubutaka ku miryango 24,754, harimo ubwoko bwa Alnus, Markamia, Grevillea na Maesopsis. Gahunda kandi iteganya gutanga ku buntu ibiti by’imbuto 2,500 ku rubyiruko rw’abagore, mu gihe amashuri abanza ateganyirijwe guhabwa ibiti by’imbuto 40 kuri buri shuri, binyuze muri gahunda ya UNICEF–MINEDUC. Hateganyijwe kandi gutegura no gutanga ingemwe 57,240 za kawa z’ubwoko bwa RAB C15.

 

Mu rwego rwo kugira ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa neza, abafatanyabikorwa basabye ko hakongerwa imbaraga mu gukangurira abahinzi no kumenyekanisha gahunda mu baturage mbere no mu gihe cyo gutanga ingemwe, abayobozi b’inzego z’ibanze bakagira uruhare rugaragara ku minsi yo gutanga ingemwe, hakanozwa itumanaho hagati y’abagize itsinda rihuriza hamwe ibikorwa, ndetse hakanozwa ingengabihe y’ibikorwa y’ibikorwa kugira ngo hirindwe ko gahunda zihurirana. Ibi bizafasha kunoza imikoranire no gutuma abahinzi n’abandi bagenerwabikorwa babona ingemwe ziteganyijwe kandi bazikoreshe neza, bityo bigire uruhare mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuhinzi burambye no kuzamura imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Rutsiro.



Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, wafunguye iyi nama, yashimiye abafatanyabikorwa kuri iki gikorwa cyo gutera ibiti agaruka ku kamaro k'ibiti. Yagize ati: “ibiti bifite akamaro kenshi kandi twese turabizi. Bidufasha kurengera ibidukikije no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Si ibyo gusa kandi kubera ko ibiti ni n'isoko y'ubukungu ku muhinzi aho ashobora kukibyaza mo ibikoresho bimufitiye akamaro.”