Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Gufotora abazahabwa "e-ndangamuntu" byatangiye.

 

Ku bufatanye n’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, hatangiye igikorwa cyo gufotora abaturage kugira ngo bakorerwe Indangamuntu koranabuhanga: “e-ndangamuntu.” Iki gikorwa kizaba mu byiciro bibiri gisoze ku wa 16/08/2026, haherewe ku mirenge 7 indi 6 ikazakurikiraho. 

Mu gufasha abaturage kubona serivisi biboroheye, site zashyizwe muri buri Kagari. Abaturage barasabwa kwitabira bose ntihagire ucikanwa. Harafotorwa umuntu wese uhereye ku mwana muto kugeza ku bageze mu zakuburu.

 

Abaturage baributswa kwitwaza ibisabwa kugira ngo hatagira utakaza umwanya w’ubusa bidakwiye. 

 

Igikorwa cyo gufotora kiri kubera mu Mirenge irindwi ya Mushubati, Rusebeya, Manihira, Gihango, Musasa, Murunda na Mukura. Mu yindi 6, kizatangira ku wa 11 gisoze ku wa 16/08/2026.