Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Habaye inama y’Umutekano yahuje abayobozi bose b’Akarere kuva ku Kagari.

Ku biro by’Akarere ka Rutsiro hateraniye inama iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu karere. Inama yarebeye hamwe uko umutekano uhagaze mu Karere muri rusange banagaruka ku myiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe gutangira mu Ukwakira 2026.

Spt Jean Marie Vianney Habimana, Umuyobozi wa Polisi mu Karere yagaragaje uku ishusho y’umutekano mu Karere ihagaze mu kwezi  kwa Nzeri 2026; aho byagaragaye ko icyaha cyagaragaye kurusha ibindi ari ugukubita no gukomeretsa.

Mu mpamvu zagarutsweho zituma hari ibigikoma mu nkokora umuteako uhamye, harimo kuba hari abayobozi ku rwego rw’umudugudu badashyira imbaraga zihagije mu gucunga umutekano, guta ishuri kandi na byo biri mu mpamv zibitera kubera ko abataye ishuri birangira bari mu bahungabanya umutekano mu buryo bunyuranye.

Byagaragye kandi ko abaturage badasobanukiwe uko bikwiye uburyo bwo gucunga umutekano. Muri iyi gahunda, abaturage ntibitabira irondo uko bikwiye, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibabafashe mu buryo buhagije.

 

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Lt. Col. Philbert Karanganwa yasabye abayobozi kutadohoka mu gucunga umutekano. Agaruka ku bucukuzi bunyuranyije n’amategeko mu Karere, yasabye abayobozi gushyiraho ingamba zo gusiba ahacukurwa kandi mu buryo buhoraho.

Yagarutse kandi ku bana bata ishuri agaragaza ko baba bateye impungenge ku mutekano w’igihugu. Yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose abana bose bakagarurwa mu ishuri. Yagaragaje ko umuntu wize agira ubumenyi bumufasha gutandukanya ikibi n’ikiza. Kwiga bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage aho bigira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohotera rinyuranye.

 

By’umwihariko, iyi nama y’ibanze ku micungire y’umutekano w’abantu n’ibyabo aho abayobozi bibukijwe gusobanurira abaturage uruhare rwobo mu kwicungira umtekano. Kuri iyi ngingo, abayobozi basabwe kugenzura ko irondo ryitabirwa kandi rigkorwa uko bikwiye. Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi Dative, yabasabye ko aho byashoboka hashyirwa irondo ry’umwuga aho urikora aba aremewe akazi, akabasha kwitunga we n’umuryango we mu gihe abaturage batekanye mu nyabo.

 

Ukora irondo ry’Umwuga ahembwa n’abaturage aho buri rugo bireba rwishyura umusanzu bitewe n’ubushobzi bwe.

 

Muri iyi nama hagaurutswe ku ndangagaciro ziranga umuyobozi harimo kureba kure, gutekereza bihagije, gufata icyemezo ushize amanga, kugira ikerekezo, kugira imibanire n'abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n'inyangamugayo, kubaha abantu, kugira imyifatire ihamye mu bihe bikomeye, gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n'inzego zisumbuyeho, kuba umuhuza mwiza, n’ibindi.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu Garukurare Ancille yasobanuye inshingano z'abakozi b'Akarere ku rwego rw'Akagari bishingiye ku mpinduka ziherutse gikorwa aho abakozi bavuye kuri 2 bakaba 3: Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, n’Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ashinzwe guhuza ibikorwa by'Akagari, guhanga ibishya, ubukangurambaga, kureberera umutekano, kuzamura ibikorwa bibyara inyungu mu Kagari, gukurikirana ibikorwa bya Komite z’ubutaka mu Kagari, ibikorwa bimwe by’irangamimerere no gutanga raporo ku nzego zimukuriye. Agomba kandi gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye, kubika dosiye zo ku rwego re'Akagari, gukurikirana imyubakire n'imikoreshereze y'ubutaka.

 

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ashinzwe gukurikirana ibikorwa mu kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi, gukurikirana koperative n’Imiryango Itari iya Leta iri mu Kagari, gufatanya gushyiraho igenamigambi ryo ku rwego rw'Akarere mu Kagari, kubungabunga amashyamba ari mu Kagari, gukusanya amakuru ajyanye n'ubukungu n’ibindi.

 

Na ho Umukozi Ushinzwe Iteramembere ry’Imibereho y’Abaturage ashinzwe gukurikirana ibikorwa birebana n'imibereho myiza mu Kagari, gukurikirana ko abana bose biga, gukorana n'uribyiruko ku bijyanye na siporo ndetse no kuzamura impano z'urubyiruko, gukurikirana imikorere y’ingo mbonezamikurire, gutanga raporo ku mibereho, ubuzima n'imyigire, n’ibindi

 

Abitabiriye inama baganiriye kuri gahunda y'amatora y'inzego z'ibanze ateganyijwe guhera tariki 24 Ukwakira 2026. Abayobozi basabwe kuzayakurikirana akagenda neza, mu mikoranire y'inzego zose.

 

Madamu Kayitesi Dative yashoje ashimangira ko abayobozi mu nzego zose bakwiye gukorera mu bufatanye kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza mu Karere. Yashimiye kandi abitabiriye ku bitekerezo batanze abasaba kubishyira mu bikorwa uko bikwiye.