Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: hashojwe gahunda ya Igire-Gimbuka.

Meya yasabye abafatanyabikorwa gukomereza aho umushinga wari ugejeje ntagusubira inyuma.

Ku wa 18 Nzeri 2026, mu Karere ka Rutsiro habereye inama yo gusoza gahunda ya Igire-Gimbuka, gahunda yashyizwe mu bikorwa na Caritas Rwanda igamije kugabanya ibibazo byugarije abana b’imfubyi n’abatishoboye (OVC) n’imiryango yabo, ndetse no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi nama yatangijwe kandi iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ihuza abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye zagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda no mu gutanga serivisi ku bana n’imiryango itishoboye.

 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi Dative, yashimiye Caritas Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku ruhare bagize mu guteza imbere imibereho myiza y’abana, urubyiruko n’imiryango itishoboye mu Karere ka Rutsiro. Yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kubakira ku musaruro w’ibyakozwe muri iyi gahunda, no kwita ku buryo inzego n’imikorere byashyizweho cyangwa byongerewe ubushobozi muri gahunda ya Igire-Gimbuka bizakomeza gufasha abagenerwabikorwa na nyuma y’uko gahunda isojwe. Yasabye kandi ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ibigo nderabuzima, amashuri, inzego z’abaturage n’abafatanyabikorwa bwakomeza, kugira ngo ibyagezweho mu gukumira no kwita ku banduye Virusi itera SIDA, kurengera abana, uburezi, guteza imbere imirimo n’ubukungu, ndetse no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikomeze.

 

Gahunda ya Igire-Gimbuka yashyizwe mu bikorwa mu turere tune two mu Ntara y’Iburengerazuba, ari two Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rubavu, ikaba yari ifite intego yo kugera ku bana b’imfubyi n’abatishoboye 80,000 mu gihe cy’imyaka itanu. Mu myaka ine, kuva mu Kwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2026, iyi gahunda yageze ku bana n’abarezi 68,299. Ibikorwa byayo byibanze ku gukumira no kurwanya Virusi itera SIDA n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere ubushobozi bw’imiryango binyuze mu matsinda yo kwizigama n’inkunga zihabwa ingo, amahugurwa y’imyuga, ubumenyi ku micungire y’imari, gufasha abagenerwabikorwa kubona akazi, ubufasha bwo mu mutwe no mu mibereho, uburere bwiza bw’abana, ubuzima bw’imyororokere, ubumenyi ngiro mu buzima, uburezi, gukumira inda ziterwa abangavu, uburezi bw’abana bato, imirire n’isuku.

 

Mu Karere ka Rutsiro, iyi gahunda yagize uruhare mu guteza imbere uburezi no kongerera ubushobozi imiryango. Abana 6,099 bari mu kigero cy’amashuri bafashijwe kandi bakurikiranwa mu myigire yabo no mu kwitabira amashuri, aho hagaragajwe ko 100% bakomeje kwitabira amashuri uko bikwiye. Abanyeshuri 1,322 bafashijwe kubona amafaranga y’ishuri ndetse bahabwa ibikoresho by’ishuri by’ibanze, naho abakobwa bahabwa ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango. Abantu 288 bahawe ubufasha bwo kwiga imyuga, ingo 822 zihabwa inkunga yo guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu, mu gihe amatsinda 216 yo kwizigama arimo abanyamuryango barenga 6,175 yongerewe ubumenyi ku micungire y’imari no guhuza abanyamuryango n’ibigo by’imari.

 

Ku bijyanye n’ubuzima no kurengera abatishoboye, abantu 11,603 bahawe ubumenyi ku bijyanye na Virusi itera SIDA kandi bahuzwa na serivisi zo kuyirinda, harimo no kwipimisha. Abantu 4,158 babana na Virusi itera SIDA, barimo abana n’urubyiruko 1,096, bahawe ubujyanama bwo gukomeza gufata imiti neza, gukurikiranwa no gufashwa mu mibereho no mu by’imitekerereze. Gahunda kandi yafashije abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu babyaye ndetse n’abarezi, inagera ku bana ibihumbi binyuze muri gahunda zo kubigisha ubuzima bw’imyororokere, Coaching Boys Into Men na Families Matter.

 

Inama yo gusoza gahunda yagaragaje ko hakenewe gukomeza ubufatanye hagati y’ibigo nderabuzima, Abajyanama b’Ubuzima, inzego za IZU, abakozi bita ku mibereho y’abaturage, amashuri n’inzego z’ibanze. Abitabiriye inama bashimangiye ko inzego n’imikoranire byari bisanzweho bigomba gukomeza gukoreshwa no kongererwa ubushobozi, kugira ngo ibyagezweho na gahunda ya Igire-Gimbuka bikomeze kugirira akamaro abana n’imiryango itishoboye n’igihe gahunda izaba yarangiye.

 

Asoza inama, Madamu Kayitesi Dative, yibukije ko abanyarwanda tugomba gushaka igisubizo mu bibazo twagize. Yasabye ko ababa baragize ibyago byo kwandura basabwa mbere na mbere kwiyakira, bakumvako kugira agakoko gatera SIDA Atari itike yerekeza ku rupfu. Yibukije kandi ko abataragira iki kibazo bakwiye kwirinda bihagije ku buryo badahura n’agakoko gatera SIDA ndetse abahuye n’ihohotera bakihutira kujya kwa muganga bagafashwa hakiri kare.