Rutsiro: Hashojwe ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake.
Uyu munsi tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Ruhango habereye igikorwa cyo gusoza Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa hamwe n’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake : twigire ku mateka twimakaza ubumwe bwacu! Igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza Madamu Umuganwa Marie Chantal.
Muri bimwe mu bikorwa by’abakorerabushake, hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo imiganda yo kubakira abatishobye, gukora isuku no kuyishishikariza abaturage, gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kubungabunga ibidukije no gusigasira ubutaka.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’urubyiruko rwabakorerabushake Rukundo Adelard yagaragaje ko hubatswe inzu 5 muri zo 3 zikaba zisakaye, hubatswe imirima y’igikoni 207, hubatswe ubwiherero 124, hakozwe ubukangurambaga ku kwirinda ingeso mbi mu byiciro bitandukanye ndetse bagira n’uruhare mu gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha mu mashuri atandukanye.
Umukorerabushake watanze ubuhamya ku nyungu ziri mu kuba umukorerabushake yavuze ko harimo gufasha urubyiruko kwitinyuka bakigirira ikizere mu buzima bwabo, bikabafasha guhura n’amahirwe atandukanye harimo kumenyana n’inzego zifata ibyemezo aho bagira uruhare mu guteza imbere igihugu no gufasha mu iterambere batanga ibitekerezo byubaka.
Mu kuzirikana ubudaheranwa, hatanzwe ibiganiro ku byiciro bitandukanye no mu baturage muri rusange. Ibiganiro byagarutse ku mateka yaranze u Rwanda.
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Nkurikiyishuri Francois Xavier, yagarutse ku ishusho y’ubumwe bw’abanyarwanda, inzitizi zikoma mu nkokora ubumwe bw’abanyarwanda, uruhare rw'abaturage mu guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Yagaragaje ko abanyarwanda bo mu Rwanda rwo hambere bahoze bunze ubumwe bose ari rubanda rw’Umwami bukaza kwangizwa n’abakoloni babibye amacakubiri mu banyarwanda yabyaye ingengabitekerezo ya Jenoside yanashyizwe mu bikorwa Abatutsi barenga 1000000 bakicwa.
<figcaption>Nkurikiyishuri F. Xavier watanze ikiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa.</figcaption>
Bwana Nkurikiyishuri yagarutse kandi ku rugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda anagaruka ku mahitamo y’abanyarwanda, ati: “twahisemo kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure! Aya mahitamo ni yo yafashije abanyarwanda kongera kuba umwe.”
Bwana Nkurikiyishuri yanagarutse ku gisobanuro cy’ubudaheranwa aho yagaragaje ko ari ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo nyuma yo guhura n’ibibazo bishyira ubuzima mu kaga. Abanyarwanda bahisemo ubuzima no kwirinda icyakongera kubasubiza inyuma.
Mu nzitizi yagarutseho harimo ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino, abakoze Jenoside yakorewe abatutsi barangiza ibihano bagasubira mu miryango bataragororoka uko bikwiye, imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga itanoze igoreka amateka igakwirakwiza amateka atari yo ku gihugu ndetse no gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda, ibikomere n’ihungabana bikigaragara mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka ku bakoze jenoside, amakimbirane mu miryango, n'imikoreshereze y’ibiyobyabwenge
Ku ruhare rw'abaturage, ni ngombwa ko buri wese agira uruhare mu biganiro byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kwihatira kurushaho gusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka hirinda gukwirakwiza ibihuha, kurangwa n’indangagaciro zibereye umuco nyarwanda, gukemura ibibazo mu mahoro no mu bwumvikane.
Madamu Umuganwa Marie Chantal yongeye gushishikariza abaturage guharanira kuba umwe no kudaheranwa n’amateka, ahubwo bakagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo no kwiteza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Yibukije urubyiruko kandi ko ari bo bafite uruhare runini mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no mu guhindura imyumvire y’abageze mu zabukuru ntibahe agaciro ibitekerezo bibi bamwe bashobora kubabibamo.
Madamu Umuganwa yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku ruhare rukomeye bagira mu gushakira ibisubizo abatishoye no kubaka umuryango nyarwanda uko bikwiye. Yashimiye kandi abaturage bamaranira guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda, basigasira ibyagezweho bagaharanira no kubyongera.
Madamu umuganwa yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye, butubaka. Ati: “Tumenye uburyo dukoresha imbuga nkoranyambaga; tumenye ibyo tuvugiraho; abashaka kudukoresha ibidakwiye, tubamaganire kure.”
Ku babyeyi, Madamu Umuganwa yabasabye guharanira kubana neza mu miryango yabo abana babo bakabasha kubareberaho. Ati: “dufatanye n’abo bireba kugira ngo dukomeze kwimakaza ubumwe bwacu. Ni byiza ko twongera kunga ubumwe, tugakorera hamwe turangwa n’indangagaciro zibereye umuco wacu!”