Rutsiro: Hatangijwe ighembwe cyo gutera ibiti ku bufatanye na RCCDN.
Mu Murenge wa Mushonyi, habereye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti ku bufatanye n’umushinga ugamije kubungabungabunga ubutaka hifashishijwe ibiti bivangwa n’imyaka. Abaturage basbwe kwita ku biti uko bikwiye: “ibiti dutera uyu munsi turifuzako byose bizakura 100%”.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’ihuriro rya RCCDN (Rwanda Climate Change and Development Network), RBI, GLR ryari rihagarariwe na Bwana Rutagengwa Charles. Muri uyu mushinga hazaterwa ibiti 169,000 mu Midugudu 6 ku buso bwa Ha 400 mu myaka 6, ukazahanga imirimo isaga 600.
Abafatanyabikorwa b’uyu mushinga bakora imirimo itandukanye bashishikarijwe kubyaza umusaruro amafaranga bakuramo bakayakoreashya mu kwiteza imbere. Bwana Rutagengwa ati: “amafaranga tuzahembwa turizera ko azatugirira akamaro. Mwige kwizigamira, ku buryo ayo tuguhemba uyabyazamo andi”.
Muri uyu mushinga kandi, hazafashwa abakora umwuga w’ubuvumvu aho abagera kuri 60 bazahabwa imizinga y’inzuki ya kijyambere bahabwe amahugurwa atandakanye kugira bazagire icyo bibafasha. Abari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bahabwa amahugurwa ku bijyanye no kwizigama no kubyaza inyungu amafaranga bakura mu mushinga.
Intego nyamukuru z’umushinga harimo kurwanya ubutayu, guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga ubutaka no guteza imbere ubukungu bw’abaturage. Abaturage bakaba bibukijwe ko ari ngombwa kubungabunga ibiti uko bikwiye ku buryo ntabyangizwa cyangwa ngo bifatwe nabi.
Binyuze mu buhamya, abaturage bagarutse bwoko, akamaro no kugihombo giterwa no kubura ibiti gakondo.
Ndagijimana Corneille, mu gihangano cye, yakanguriye abaturage kwita ku giti n’akamaro kacyo. Ati: “Igiti mu Rwanda ni ingirakamaro; tukiteho; tugikunde kizadukungahaza!”
Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yagize ati: “igiti iyo wakibungabunze neza, uba uteje igihugu cyawe imbere. Uko ubyara umwana ukamushyigashyiga ni na ko ukwiye kwita ku giti kugira ngo gikure. Madamu Kayitesi yashimiye kandi RCCDN kubera kubumbira abaturage mu matsinda yo kugurizanya no kwizigama asaba abaturage kuyakoresha bakiteza imbere.”
Madamu Kayitesi yijeje ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose mu kwita ku biti biterwa mu Karere kandi hakabaho gukurikirana ku buryo buhoraho imikurire yabyo kandi ibyapfuye bigasimbuzwa.