Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2027A.

Meya Kayitesi Dative yatanze imbuto ku bahinzi ubwo yatangizaga igihembwe cy'ihinga.

Uyu munsi ku wa 22 Nzeri 2026, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), umuryango nyarwanda utari uwa Leta ugamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage bo mu bice by’icyaro, cyane cyane imiryango ifite amikoro make (RWARRI), B2R Farms, Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yatangije igihembwe cy’ihinga 2027A mu Murenge wa Kivumu kuri Site ya Kinyamiyaga ikaba n’icyanya kigega. Hatewe imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa feri yatanzwe na RWAARI. Ubutare bwa feri bufite ubushobozi bwo kongera amaraso mu mubiri, bigatuma ababiriye  batagira ikibazo cy’amaraso make mu mubiri.

 

Madamu Kayitesi Dative yashishikarije abaturage kwita kuri iyi mbuto ikazera uko byateganyijwe ikabafasha kwiteza imbere kandi bakanibuka gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi, bugoboka umuhinzi wahuye n’ibiza bitera bidateguje. Madamu Kayitesi yaboneyeho gushishikariza abahinzi gukoresha ubutaka neza ntihagire ubutaka bwagenewe guhingwa busigara budahinze. 

 

Mu gihe bejeje, Madamu Kayitesi yasabye abahinzi kugira umuco wo kudasesagura umusaruro ahubwo bakagira umuco mwiza wo guhunika imbuto ndetse n’umusaruro uzabafasha mu gihe gikwiye.

 

Muri iki gihembwe ndetse no mu gihe cyose, Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’abafaatnyabikorwa mu buhinzi, bakaba bashishikariza bahinzi kwitabira ubuhinzi butangiza ubutaka ngo bubuteze isuri ndetse n’inyongeramusaruro ngo ibe imfabusa. Ubu buryo bukaba bukorwa umuhinzi aharuye umurima we aho kugira ngo awuhinge abirindura ubuta ubwo haasi buza hejuru ibyo benshi bazi nk gutabira. Ubu buryo butanga inyungu nyinshi buri gutuma abahinzi bahinga imibyizi mike ubuso bunini bwagatwaye igihe kirekire, gusigasira ubutaka ku buryo isuri itabutwara cyane, gufasha ifumbire yashyizwe mu murima kumara igihe kirekire n’ibindi.