Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RUTSIRO: HATANGIJWE IGIHEMBWE CYO GUTERA IBITI.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Bwana Claudien Bizimungu, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rutsiro mu Muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo. Umuganda wibanze mu gikorwa cyo gutera ibiti gakondo bigamije gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura. Iki gikorwa cyabaye no mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti.

 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Umuganda, Bwana Claudien Bizimungu yagarutse ku kamaro k’ibiti mu buzima bw’Abanyarwanda, ashimangira ko kuva kera byari bifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda, aho byakoreshwaga mu mihango gakondo, mu gukora imyambaro, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’imiti gakondo.

 

Yibukije abaturage ko igiti kitagomba guterwa ngo gitereranwe, ahubwo ko gisaba kwitabwaho no kubungabungwa kugeza gikuze. Yagize ati: “Igiti iyo ugiteye wirinda kugitererana. Igiti cyanjye, umurage wanjye.” Yasabye abaturage kugira igiti incuti yabo, bakagira uruhare mu kukibungabunga aho bari hose. Yongeyeho ko bidahagije gutera ibiti byinshi, ahubwo ko hakenewe no kubirinda no gukurikirana imikurire yabyo kugira ngo bitangirika.

 

Yashimangiye kandi ko ibiti bikenewe cyane muri iki gihe kurusha mbere, bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zatewe ahanini n’ibikorwa by’abantu byangiza ibidukikije n’amashyamba. Yasabye abaturage kubungabunga amashyamba, kandi ibiti bikuze bigasarurwa hakurikijwe amategeko n’uburenganzira bubigenga.

 

Mu bindi yagarutseho, yashimiye abaturage ba Rutsiro ku isuku barangwa na yo, abasaba gukomeza kuyigira umuco. Yabasabye kandi kwimakaza umutekano mu ngo, kwirinda amakimbirane no kubaka imiryango myiza, kuko ari yo shingiro ry’urubyiruko rwiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda. Yasabye urubyiruko kwigira ku bikorwa byiza by’ababyeyi babo, rukirinda gusubira mu makosa yabo.

 

Yasoje asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gukorana neza n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe igihe cyose babonye ibikorwa cyangwa imyitwarire bishobora guhungabanya umutekano.

 

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza uruhare rw’abaturage ba Rutsiro mu kubungabunga ibidukikije, gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura no guharanira iterambere rirambye rishingiye ku kubungabunga umutungo kamere.

 

Usibye abaturage basanzwe bo mu Mirenge ya Ruhango na Nyabirasi, uyu muganda wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Bwana Gakumba Vincent, abayobozi b’Akarere bungirije Bwana UWIZEYIMANA Emmanuel na Madamu NIKUZE Bernadette, abayobozi b’inzego z’umutekano n’abandi.