Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: hatangijwe ukwezi kwahariwe kwakira ibitekerezo by’Abaturage mu igenamigambi.

Meya Kayitesi Dative yatangije Ukwezi kwahariwe kwakira ibitekerezo by'Abaturage mu igenamigambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nkora, Umudugudu wa Buhimba, mu Nteko y’Abaturage yabaye mu rwego rwo gutangiza ukwezi kwahariwe igenamigambi rishingiye ku ruhare rw’umuturage, rizwi nka “Inzira y’Iterambere ry’Umudugudu.” Muri iyi gahunda, abaturage bagira uruhare mu kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho n’iterambere ryabo, ndetse bakatanga ibyifuzo by’ibikorwa bifuza ko byitabwaho mu igenamigambi ry’Akarere.

Muri iyi Nteko, Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage, abasobanurira ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gutegura igenamigambi rijyanye n’ibikenewe nyabyo mu miryango no mu midugudu. Ibyifuzo byatanzwe bizasuzumwa kandi byinjizwe mu murongo w’igenamigambi hakurikijwe ibyihutirwa n’ubushobozi buhari.

Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, abaturage kandi baganijwe ku mutekano, basabwa kuwugiramo uruhare binyuze mu gukora irondo, gutanga amakuru ku gihe no gukumira ibyaha. By’umwihariko, hibanzwe ku kibazo cy’ubujura, abaturage basabwa kurushaho gukorera hamwe, kuganira ku bibazo by’umutekano biboneka mu Mudugudu no kubishakira ibisubizo bihuriweho.

Muri iyi Nteko, abaturage bagize kandi umwanya wo kugeza ku buyobozi ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho yabo. Bimwe mu bibazo byakiriwe byahise bihabwa ibisubizo, mu gihe ibindi byahawe umurongo w’uburyo n’aho bizakemurirwa, hagamijwe gukomeza kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha ibisubizo ku bibazo by’abaturage.

Gahunda “Inzira y’Iterambere ry’Umudugudu” (National Framework for Participatory Village Planning) ikomeje kuba umwanya w’ingenzi wo kwegera abaturage, kumva ibyifuzo byabo no kubaha umwanya wo kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.

Ku rwego rw’Umudugudu, abaturage bazajya bakora igenamigambi ry’imyaka 3, aho ibigaragara ko biri mu bushobozi bwabo bazajya babyikorera, ibidashoboka bakabishyikiriza urwego bireba kugira ngo rubafashe kubigeraho. Iyi gahunda ikaba ifite  inyungu y’uko nta gitekerezo cy’abaturage kizajya gitakara cyangwa ngo kirengangizwe nk’uko byari bisanzwe bikorwa aho hakirwaga ibyifuzo bitatu ku mudugudu, bikazamuka ku Kagari na ho hagacagurwamo 3. Bivuze ko hari ibyahitaga bitakara muri ubwo buryo.