Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Habaye ubukangurambaga bugamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubudaheranwa.

Murera yari ahagarariye Dot mu bukangurambaga bwo gutoza abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2026, ku Kigo cy’Urubyiruko cya Rutsiro ishami rya Gihango, habereye igikorwa cyo gukangurira abaturage kumenya gahunga y’Ubumenyi mu ikoranabuhanda bugamije guhanga umurimo (Digital Skills for Employability (DSE)), kigamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubufatanye no kutagira uwo uhezwa, by’umwihariko abantu bafite ubumuga n’urubyiruko.

 

Iki gikorwa cyahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’abaturage, umuyobobozi w’ikigo cya YEGO, abitabiriye gahunda ya DSE n’imiryango yabo, imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarariye abikorera. Ibiganiro byibanze ku kumenyekanisha gahunda ya DSE, guteza imbere imyumvire ishingiye ku kutagira uwo uhezwa kubera ubumuga, ndetse no gukemura imyumvire n’imyitwarire ishingiye ku gitsina ishobora kubangamira uruhare rw’abagore mu kwiga no gukoresha ikoranabuhanga ndetse no mu kwihangira imirimo.

 

Uhagarariye Digital Opportunity Trust (DOT) Rwanda, umuryango uyoboye ihuriro rishyira mu bikorwa gahunda ya DSE, yari Bwana Murera Emmanuel, Ushinzwe Ubwuzuzanye n’Uruhare rw’Abantu bafite Ubumuga (Disability and Inclusion Lead). Yagize uruhare mu biganiro byibanze ku kongera ubwitabire bw’abantu bafite ubumuga no kubagezaho amahirwe yo kwiga no gukoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku buryo bungana n’abandi.

 

Gahunda ya DSE ni gahunda y’imyaka ine ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kandi igira uruhare mu gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024–2029, Vision 2050, ndetse na gahunda ya Mastercard Foundation yitwa Young Africa Works. Iyi gahunda igamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga bushobora kurufasha kubona imirimo, kwihangira imirimo no guteza imbere imibereho yarwo.

Muri iki gikorwa hanagarutswe ku kamaro ko gukemura icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha ikoranabuhanga, binyuze mu guteza imbere imyumvire myiza ku ruhare rwa buri wese, kugira ngo abakobwa n’abahungu ndetse n’abantu bafite ubumuga babashe kubona no gukoresha amahirwe yo kwiga ubumenyi bw’ikoranabuhanga no kububyaza umusaruro.

 

Iki gikorwa cyabereye kuri Mukebera YEGO Center, kuva saa 03:00 kugeza saa 05:30 za mu gitondo, cyitabirwa n’abahagarariye inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, barimo abafite inshingano mu bijyanye n’urubyiruko, uburinganire n’iterambere ry’umuryango, abafite ubumuga n’imibereho myiza, guteza imbere imirimo n’ubucuruzi, ndetse n’iterambere ry’abaturage.

 

Mu buhamya butandukanye, Iradukunda Lucie, yagarutse ku kamaro ka DSE yabafashije kuba barasobanukiwe uburyo umuntu yita ku bakiriya, kunoza serivisi ndetse no gusobanura ibyo umuntu akora yifashishije ikoranabuhanga. Ababyeyi bishimira ko bafashwa kwiga abana babo bitaweho bari ahateganyirijwe abana b’ababyeyi biga. 

 

DSE ishyirwa mu bikorwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “fata neza umukiriya wawe; ni we soko y’amafaranga!”