Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Inama Njyanama y’Akarere yagaragaje aho Akarere kageze mu iterambere nyuma y’imyaka 5.

Uyu munsi tariki ya 28 Kanama 2026, kuri hotel Ubumwe habereye inama yahuje Inama Njyanama y’Akarere n’abafatanyabikorwa b’ingeri zose mu iterambere ry’Akarere. Umushyitsi mukuru yari Bwana, RUTERANA Boniface, Umuyobozi Mukuru muri Minaloc Ushinzwe Imiyoborere Myiza no Kwegereza abaturage ubuyobozi.

 

Muri iyi nama, abagize inama Njyanama bahagarariwe na Bwana Ngendo martin, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, bagaragaje ibikorwa bitandukanye byagezweho mu gihe cy’imyaka 5 aho bagarutse ku byakozwe mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

 

Mu iterambere ry’ubukungu Akarere kagaragaje imihanda yokozwe cyane cyane igamije kugeza umusaruro ku masoko no koroshya ubuhahirane, kubaka imiyoboro y’amazi hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura urwego rw’ubuzima no guharanira ko umutarage abona serivisi hafi kandi mu mucyo. Ibikorwa byakozwe byagize uruhare mu kigabanya ubukene mu karere ka Rutsiro aho ubukene bwavuye kuri 59% bukagera kuri 40%.

 

Bwana Ruterana Boniface yashimiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ku ruhare bagize mu guhindura ubuzima bw’abaturage. Ati: “batugaragarije ibyo bagezho mu gihe cy’imyaka 5. Ntabwo ari bike, ntabwo ari bito!” Yabashimiye kandi anabashishikariza gukomeza ubufatanye bwaranze Inama Njyanama kugira ngo bashobore kugera ku ntambwe bagezeho.

 

Bwana Ruterana yakomeje asaba abayobozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa bako gutekereza byagutse bagaharanira kugera ku bikorwa binini. Yabasabye kandi guharanira gukorera hamwe kandi bagaharanira ko inshingano bazibazwa. Ruterana yakomeje ati: “haracyari byinshi Akarere gakeneye kugeraho. Ntabwo twagera iyo tujya tutareba kure! Turasabwa kunoza serivisi, tukarinda abaturage guhora birukanka.”

 

Abafatanyabikorwa bakaba bashimiye ibikorwa Akarere kagezeho ariko banatanga ibitekerezo ku mishinga ikenewe kugira ngo Akarere gakomeze kihute mu iterambere. Urugero bifuje ko urubyiruko rugira ibibuga byinshi bihagije birufasha kwidagadura no kuzamura impano zabo. Bagaragaje kandi ikibazo abashoramari bahura na cyo kijyanye no kwita no gukusanya imyanda mu Karere aho nta kimoteri cyemewe gafite. Basabye kandi Akarere gushyira imbaraga mu nganda zongerera umusaruro w’Akarere agaciro harimo n’uruganda rutunganya umusaruro w’amabuye y’Agaciro.

Ku bindi, kurikira video ya bimwe mu IBYAGEZWEHO mu Karere.