Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Inama yaguye y’uburezi yagarutse ku kuzamura ireme ry’uburezi

Abayobozi bitabiriye inama basabwe guharanira uburezi bufite ireme.

Kuri uyu wa 03 Nzeri 2026, kuri Hotel Ubumwe mu Karere ka Rutsiro, habereye inama yaguye y’uburezi yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, igamije kurebera hamwe imikorere n’imyitwarire ikwiye kugira ngo uburezi mu Karere burusheho gutera imbere.

 

Mu byaganiriweho harimo raporo y’imitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, impinduka zakozwe mu rwego rw’uburezi ndetse na gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri. Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gushyira mu bikorwa izi gahunda uko bikwiye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, kunoza imitsindire y’abanyeshuri no guteza imbere imibereho myiza yabo.

 

Madamu Kayitesi Dative yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko isuku ikwiye kuranga amashuri igihe cyose, haba ku banyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi. Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro zikwiye umuyobozi, zirimo ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’imyitwarire myiza, bakirinda ibikorwa byabangamira icyizere bagirirwa n’abanyeshuri n’abaturage.

 

Yashimangiye ko abayobozi n’abarezi bagomba kuba intangarugero ku banyeshuri, haba mu myitwarire no mu myambarire, cyane cyane igihe bari imbere y’abanyeshuri. Ibi bizafasha mu gutoza urubyiruko umuco mwiza, ikinyabupfura n’indangagaciro zikwiye, bityo amashuri abe ahantu hafasha umwana gukura neza no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.