Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Intara y’Iburengerazuba Yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasabye urubyiruko kurangwa n'uburere bwiza.

Uyu munsi ku wa 12 Kanama 2026, kuri Stade Bugabo, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, habereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari!”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, inzego z’abafatanyabikorwa ndetse n’urubyiruko ruhagarariye Imirenge n’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba. Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana NTIBITURA Jean Bosco, wari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Rutsiro bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu KAYITESI Dative.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, by’umwihariko urubyiruko, anarusaba kwita ku buzima, kugira imyitwarire myiza no kurangwa n’indangagaciro. Yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko kugira ubuzima bwiza n’imyitwarire iboneye ari ingenzi kugira ngo rushobore gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’ingo, imiryango n’igihugu.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasabye urubyiruko kwirinda ibibazo bibangamira ubuzima n’iterambere ryarwo, birimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gukoresha ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi bushobora guteza kwandura virusi itera SIDA n’inda ziterwa abangavu. Yagaragaje kandi ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko ari imbogamizi zikomeye ku iterambere, asaba urubyiruko kubyirinda no kugana serivisi z’ubuzima igihe rufite ikibazo.

Guverineri yashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga ubuzima, birimo gukora siporo, kuruhuka bihagije no kwirinda ingeso mbi. Yagize ati: “Udafite ubuzima bwiza ntushobora kugira icyo ukora ndetse no kwiteza imbere ntibyakunda.” Yanasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite, guteza imbere impano n’ubushobozi bwabo no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Muri iki gikorwa kandi habayeho imikino n’imyidagaduro yahuje abayobozi, abana n’urubyiruko, hagamijwe kwimakaza imibanire myiza, ubuzima buzira umuze n’ubufatanye hagati y’urubyiruko n’abayobozi. Igikorwa cyasojwe n’ubutumwa bushishikariza urubyiruko kubaka ubushobozi, kwirinda ibibangamira ejo hazaza harwo no kubyaza umusaruro amahirwe ahari kugira ngo rugire uruhare mu iterambere rirambye ry’igihugu.