Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Inteko z’Abaturage: Abaturage ba Nyabirasi bashishikarijwe kurwanya amakimbirane, ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge

Mu Karere ka Rutsiro, inteko z’abaturage zikorwa kabiri mu kwezi, buri wa Kabiri w’icyumweru cya mbere n’icya gatatu, zigamije kwegera abaturage, kumva ibibazo bibugarije no kubakangurira kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’imiryango.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruraji, aho hibanzwe ku ngingo zitandukanye zirimo kurwanya amakimbirane yo mu ngo, ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge, isuku, uburezi ndetse n’amatora y’inzego z’ibanze.

Madamu Kayitesi yasabye abaturage guca ukubiri n’amakimbirane yo mu ngo, agaragaza ko adakwiye mu miryango kuko abangamira ubumwe, umutekano n’iterambere ry’umuryango. Yashishikarije buri wese kugira uruhare mu gukumira no gukemura amakimbirane hakiri kare.

Ku bijyanye n’ibinyobwa by’inkorano n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge, Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo no gutanga amakuru ku bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Yagize ati: “Uri umwanzi w’igihugu n’ubuzima bw’abaturage. Leta ntabwo yanze abantu bacuruza, ariko ducuruze ibintu bizima.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yibukije ababyeyi ko itangira ry’amashuri ryegereje, abasaba kwita ku burenganzira bw’abana bwo kwiga no gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bose bajye ku ishuri. Yagaragaje ko abarimu, abayobozi n’ababyeyi bose bafite uruhare mu gukumira abana bata ishuri.

Ku bijyanye n’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu gihe kiri imbere, abaturage basabwe kuzayitabira ari benshi, bakagira uruhare mu guhitamo abayobozi bafite ubushobozi n’ubunararibonye.

Mu rwego rw’isuku n’ubuzima, abaturage bibukijwe gukomeza kugira isuku ihagije, by’umwihariko kugira ubwiherero bumeze neza, isuku y’umubiri, imyambaro ndetse n’ibiribwa.