Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Ku bufatanye na GAIN, hakomeje urugamba rwo guhashya imirire mibi n’igwingira.

Abaturage basabwe kwita ku nkoko bahawe zikabafasha guhangana n'imirire mibi.

Uyu munsi ku wa 25 Nzeri 2026, ku bufatanye n’umushinga wa GAIN, Imirere Iboneye, ushyirwa mu bikorwa na DAVET, muri gahunda yawo yo gutanga inkoko mu Karere 15000, mu Murenge wa Murunda hatanzwe inkoko 2300 zihabwa abatishoboye batoranyijwe binyuze mu matsinda yabo hagamijwe ko amagi yazo azabafasha guhangana n’Imirire mibi n’igwingira.

 

Ejo hashize, igikorwa nk’iki cyo gutanga inkoko cyabereye mu Murenge wa Musasa ahatanzwe inkoko 918. Abaturage basabwe kuzifata neza k’uburyo intego z’umushinga zigerwaho uko byateguwe.

 

Kugeza ubu, Akarere hamwe na GAIN na DAVET, barishimira ko inkoko zatanzwe mu cyiciro cyambere zatangiye gutanga umusaruro w’amagi ubu ababyeyi bakaba baratoye umuco wo kugaburira abana amagi.

 

Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyakurikiranywe n’Ishami ry’Ubuzima, rifite mu nshingano guteza imbere ubuzima.

 

Uyu mushinga witezweho kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu Karere aho hakigaragara 33% ry’igwingira mu bana batoya.