Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Ku bufatanye na RUB, habaye inama yasuzumiye hamwe  uburyo bwo guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga.

Inama yitabiriwe n'abakozi b'Akarere, umurenge n'abaturage bafite ubumuga bwo kutabona

Kuri Hotel Ubumwe habereye inama nyunguranabitekerezo ku burezi bw’abana bafite ubumuga by’umwiharimo, abafite ubumuga bwo kutabona. Iyi nama yateguwe na RUB (Rwanda Union of the Blind) ku bufatanye n’Akarere yayobowe na Bwana UWIHANGAYE Jean Baptiste, umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere, ari kumwe na Madam MUKANZIZA Venantie Umuyobozi wa RUB wungirije.

 

Madam MUKANZIZA Venantie yagaragaje intambwe imaze guterwa mu gufasha abana bafite ubumuga mu kugira uburenganzira nk’abandi bana. Yagaragaje ko RUByashyizeho amahuriro atandukanye y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona, hakorwa ubuvugizi butandukanye ku bana bafite ubumuga bwo kutabona bakajyanwa mu ishuri. RUB ifite amashami 64 mu gihugu hose afite abanyamuryango 3000. 

 

RUB itanga amahugurwa ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona ku kwiteza imbere babatoza kwigira, kwihangira imirimo, gufasha abana kujya mu ishuri no kubishyurira amafaranga y’ishuri, kubigisha imyuga n’ibindi.

 

Abitabirye inama bibukijwe ko abafite ubumuga bagomba gufatwa nk’abandi, uburenganzira bwabo bukitabwaho. Bagarutse ku mbogamizi abafite ubumuga bagihura na zo mu kubona uburezi kimwe no kubona serivisi. Muri zo hari iziterwa n’imiterere y’aho batuye, imyumvire itarahinduka ku buryo buhagije, n’izindi.

 

Madamu KEZA Sifa (yahinduriwe izina) wabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona aho yavutse nta maso afite, yahaye ubuhamya abari mu mahugurwa ku mibanire y’abantu bafite ubumuga mu muryango aho usanga abana bahohoterwa aho kubafasha ngo na bo bisanzure nk’abandi. Yasabye ababyeyi kwakira umwana ufite ubumuga mu muryango bakamuha urukundo nk’abandi, ntibumve ko bahombye kuba bagira umwana ufite ubumuga. Ababyeyi bibukijwe ko atari byiza gufata umwana ukamuheza mu rugo; ukamuheza mu bandi ngo ni uko afite ubumuga. Ababyeyi kandi ntibakwiye guterwa ipfunwe no kuba barabyaye umwana ufite ubumuga. Na bo ni abantu nk’abandi.



MUKAMURIZA Valerie (yahinduriwe izina), na we wabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona, nk’uko yabigaragaje, yamenye ko umwana we atabona afite amezi 8. Yakoze ibishoboka byose ngo avuze umwana we ariko biranga ntiyareba. Ubu umwana we yiga I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza kandi akaba aba atsinda amasomoye neza.

 

Madamu MUKANZIZA Venantie yasabye ababyeyi kutabemebereza abana bafite ubumuga bwo kutabona! Yabasabye kubatoza imirimo yose nk’abandi bana ku buryo bayimenya hakiri kare.

 

Bwana UWIHANGANYE Jean Baptiste, yashoje inama ashimira RUB yizeza ko Akarere kazakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga, bagahabwa uburenganzira bwabo uko bikwiye.

 

Inama yabaye umwanya mwiza wo kongera gusuzumira hamwe imibereho y’abana bafite ubumuga, imbogamizi bagihura na zo no ku ngamba zikwiye gufatwa kugira ngo abana bafite ubumuga babone uburezi nk’abandi.