Rutsiro: Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yaganiriye n’urubyiruko ku ruhare rwarwo mu iterambere no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Bwana UTUMATWISHIMA Abdallah, yasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganira n’urubyiruko no kurushishikariza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yabanje gusura Ikigo cy’Urubyiruko cya Rutsiro giherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi Dative, anashima serivisi zitangirwa muri iki kigo.
Nyuma yo gusura iki kigo, Minisitiri ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere bagiranye ikiganiro n’urubyiruko rwo mu Mirenge ya Ruhango, Mushonyi, Boneza na Musasa ku kibuga cya Bugabo. Mu butumwa bwatanzwe, bashishikarije urubyiruko kwitabira ishuri no gushyira imbere uburezi nk’ishingiro ry’iterambere, kwirinda kwiyandarika no guharanira kugira ubuzima bwiza. Banabasabye gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bagaragaza ko ari inshingano za buri wese kurinda ubuzima bw’abaturage no gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko.
Bwana UTUMATWISHIMA ati: “ubukungu bwa mbere bw’Igihugu ni umuturage. Tugomba gukora ibishoboka byose tukamurinda!” Yakomeje ati: “haguma ubuzima, haguma kubaho! Muze dufatanye twese tugire ubuzima bwiza!”
Minisitiri yagaragaje ko urubyiruko rukeneye ahantu ho kwidagadurira no kwisanzura, aho kugira ngo birirwe ku mbuga nkoranyambaga zibatesha umwanya. Ati: "hakenewe gushakwa uburyo urubyiruko ruhura kandi bagakora ibibateza imbere."
Minisitiri yashimiye ababyeyi bahoreza abana babo ku kigo cy’urubyiruko n’urubyiruko rwemera kwitabira gahunda z'urubyiruko, harimo no kwiga imyuga.
Yashishikarije by’umwihariko urubyiruko rw’abakobwa kwitwara neza ntibiyandarike byabaviramo no gutwara inda bakiri bato. Ati: “gutwara inda ukiri muto bisubiza inyuma umwana w'umukobwa. Mukwiye kwitonda mukarangwa n'imyitwarire myiza ubundi mugahangana mukerekana ko umwana w'umukobwa ashoboye.”
Asoza, yagarutse ku bubi bw’inzoga zikarishye (zitujuje ubuziranenge) zangiza abanyarwanda Leta y’u Rwanda yaciye asobanura ingaruka zitera ku buzima bw’abazinywa cyane cyane izamamaye nk’ibyuma asaba urubyiruko kuzirinda ndetse no gutangira amakuru ku gihe aho bazibonye. Yagaragaje ko umuntu uzazifatanwa azahanwa nk’undi wese ugaburira abanyarwanda ibyangiza ubuzima bwabo.