Rutsiro: mu nama y'ubworozi, abaturage basabwe kubahiriza amabwiriza bakirinda ibihano.
Ku biro by’Akarere habereye inama y’ubworozi iyobowe na Visi Meya Ushinzwe ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel igamije kurebera hamwe uko ubworozi buhagaze mu Karere, imbogamizi zihari n’ingamba zafatwa mu kurushaho kubuteza imbere.
By’umwihariko, haganiwe ku mitunganyirize y’inyama z’ingurube hifashishijwe ibagiro rijyanye n’igihe ry’Akarere riherereye mu Murenge wa Kivumu. Abacuruzi n’abakenera inyama z’ingurube bakaba bashishikarijwe kwifashisha iri bagiro kugira ngo babone inyama zibaganye ubuziranenge bwizewe.
Muri iyi nama, hanaganiwe no ku bworozi bw’amafi n’uburobyi hagamijwe gukoresha neza ikiyaga cya Kivu n’umusaruro uvamo. Hagaragajwe ikibazo cya rushimusi baroba amafi mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza bikangiza umusaruro aho bituma intego Akarere kaba kashyizeho itagerwaho.
Ku musaruro w’umukamo uva mu Karere, Bwana Emmanuel UWIZEYIMANA yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu gukusanya amata binyuze mu makusanyirizo 9 ari mu Karere. KINIHIRA, MUBUGA, GATARE, BWIZA, GATARE, BUKANDA, IZIHIRWE, BITENGA na BUKANDA. Aya makusanyirizo afite ubushobozi bwo kwakira umukamo ungana na litiro 24,500. Yasabye aborozi gushyira imbaraga mu gufata amata neza no kuyageza ku makusanyirizo ku gihe kandi ku kigero gihagije.