RUTSIRO: RAISING THE VILLAGE,umushinga ugiye gufasha abaturage kwiteza imbere
Akarere ka Rutsiro kakiriye inama itangiza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga Raising the Village (RTV) Rwanda, yabereye kuri Hotel Ubumwe, ihuza abayobozi b’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’amashami mu Karere, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa. Iyi nama yari igamije kumenyekanisha umushinga, intego zawo, aho uzakorera, uko uzashyirwa mu bikorwa, uburyo bwo guhuza ibikorwa, gukurikirana no gusuzuma ibyagezweho, ndetse n’uruhare rwa buri mufatanyabikorwa mu gutuma ugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Mu ijambo rye ritangiza inama, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yashimiye umushinga wa Raising the Village ku gikorwa cy’iterambere ugiye gukorera mu Karere, ashimangira ko ubufatanye hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa ari ingenzi kugira ngo ibikorwa by’umushinga bijyane n’ibyifuzo n’ibyihutirwa by’abaturage. Yasabye inzego zose bireba kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, gusobanukirwa inshingano za buri wese no gukomeza guhuza ibikorwa kugira ngo intego zawo zigerweho. Abitabiriye inama kandi baganiriye ku buryo ubufatanye buzagenda, inshingano za buri ruhande, ibitekerezo n’ibyifuzo, ndetse n’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe.
Mu ntangiriro, umushinga Raising the Village uzatangirira mu tugari tune two mu Mirenge ibiri, ari two Biruyi na Rura mu Murenge wa Mushonyi, ndetse na Mageragere na Cyarusera mu Murenge wa Mushubati. Inama yasojwe hafashwe imyanzuro n’ingamba bizafasha mu gutangira ibikorwa, kunoza imikoranire no gukurikirana ibyagezweho. Umuyobozi w’Akarere yongeye gushimangira ko Akarere kazafatanya n’umushinga n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa byawo bishyirwe mu bikorwa neza kandi bigire umusaruro ufatika mu mibereho y’abaturage ba Rutsiro.
RTV yari igarariwe n'Umuyobozi wayo ku rwego rw'Igihugu, Bwana Mutatsineza Paulin.