Rutsiro: Umuganda usoza Kanama wahariwe gusiba amarongi yakorerwagamo ubucukuzi butemewe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, mu Karere ka Rutsiro habaye Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Kanama ku rwego rw’Akarere, wabereye mu Murenge wa Murunda, mu Kagari ka Kirwa, aho abaturage n’abayobozi bafatanyije gusiba amarongi atemewe yakorerwagamo ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Uyu muganda wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere, ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Murunda. Igikorwa cyari kigamije kurwanya ubucukuzi butemewe, bukomeje guteza ibibazo bitandukanye birimo impanuka n’imfu za hato na hato, kwangiza ibidukikije ndetse n’ingaruka z’amategeko ku babukora.
Nyuma y’Umuganda, abaturage baganirijwe ku ngaruka z’ubucukuzi butemewe n’amategeko, basobanurirwa ko umuntu ubufatiwemo ashobora gufungwa mu gihe ahamijwe icyaha n’urukiko, agacibwa n’amande ateganywa n’amategeko. Bashishikarijwe gukora ubucukuzi bwemewe, binyuze muri kompanyi zifite ibyangombwa, kuko bituma bakorera ahantu hafite umutekano kandi bakagira n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Madamu Kayitesi Dative yashishikarije abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, abasaba guhitamo gukorera muri kompanyi zemewe kandi zubahiriza ibisabwa n’amategeko. Yagaragaje ko gukorera ahantu hubahiriza amategeko ari uburyo bwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kubafasha kubona serivisi z’ingenzi zirimo ubwishingizi bw’ubuzima.
Uhagarariye Ingabo mu Karere, Lt Col. Karanganwa Philbert, na we yibukije abaturage ko ubuzima bwabo bugomba kuza imbere y’inyungu z’amafaranga make bashobora gushukwa n’ababakoresha mu bucukuzi butemewe. Yabasabye kandi kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubera ingaruka bishobora kugira ku buzima.
Yashishikarije abaturage kugira uruhare mu gukumira ibi bikorwa, batanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye kandi ibyo binyobwa bimenywe mu buryo butangiza ibidukikije.
Umuganda usoza Kanama wabaye umwanya wo gukomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima, umutekano n’ibidukikije, no guharanira ko ibikorwa by’ubucukuzi bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
