Rutsiro: Umuganura 2026 wibanze ku ndangagaciro, uburere n’umusaruro w’abaturage.
Uyu munsi ku wa 7 Kanama 2026 – Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Bwana Utumatwishima Abdallah, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati mu kwizihiza Umuganura 2026, wahuje abaturage mu kwishimira umusaruro no kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda. Bwama Utumatwishima yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abaturage.
Mu ijambo ry’ikaze, Madamu Kayitesi yashishikarije abaturage gukoresha neza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko kuwugaburira abana mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’igwingira kikigaragara mu Karere. Yabasabye kandi gukomeza guhinga neza no korora neza, gukoresha imbuto z’indobanure no kwihaza mu biribwa, kugira ngo barusheho guhangana n’imbogamizi z’imihindagurikire y’ikirere.
Madamu Kayitesi yagarutse kandi ku makimbirane yo mu miryango n’uburere bw’abana, asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zabo zo kurera no gutanga uburere bukwiye, kuko amakimbirane n’uburere budahagije bishobora kugira ingaruka ku myigire n’imyitwarire y’abana. Yasabye urubyiruko gukunda umurimo no kwirinda ingeso zangiza ubuzima n’iterambere, zirimo ubujura, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi. Abaturage kandi bakanguriwe gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikomeje kugira ingaruka ku buzima no ku muryango Nyarwanda.
Bwana Abimana Mathias, inararibonye yatanze ikiganiro, yavuze ko Umuganura usigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi ugafasha Abanyarwanda kongera kwibuka inshingano bafitanye hagati yabo. Yashishikarije abaturage kwirinda igihemu, guharanira kuba intwari no gukunda umurimo, ashimangira ko nta murimo usuzuguritse.
Ku ruhande rw’umutekano, umuyobozi w’ingabo yavuze ko uburere bwiza bw’abana ari ishoramari rikomeye mu mutekano w’igihugu, asaba ababyeyi n’abaturage muri rusange gufatanya kurera urubyiruko no kurubona nk’inkingi izarinda igihugu n’ubusugire bwacyo.
Minisitiri Utumatwishima Abdallah yashimangiye ko Umuganura ari umwanya wo kugaruka ku muco, indangagaciro n’umurimo. Yagize ati: “Umunyarwanda w’agaciro uzaganurira u Rwanda ni umunyarwanda ufite agaciro. Si indaya; si umujura; si igihazi! Ni Umunyarwanda warezwe, watojwe, kandi ufite ubuzima bwiza!”
Umuganura 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura: Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira.”
Umuganura wizihirijwe mu Murenge wa Mushubati.