Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rutsiro: Umuyobozi w'Akarere yifatanyije n'abaturage b'AKagari ka Buhindure mu nteko z'abaturage.

Abaturage baganiye na Meya kuri gahunda za Leta banafatanya gukemura ibibazo by'abaturage

Mu Karere ka Rutsiro hakomeje gahunda y’Inteko z’Abaturage zibera ku rwego rw’Akagari, zigamije kwegera abaturage, kubaganiriza kuri gahunda za Leta no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kigeyo, mu Kagari ka Buhindure, aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye zirimo kujyana abana ku ishuri baharanira ko nta mwana uta ishuri, Ejo Heza, Ubwisungane mu Kwivuza, kwirinda amakimbirane mu miryango, kugira isuku, no ku matora y'inzego z'ibanze biteganyijwe ko azaba mu kwezi k'Ukwakira, uhereye ku rwego rw'Umudugudu.

Muri iyi Nteko kandi, abaturage bagejeje ku bayobozi ibibazo n’ibitekerezo byabo. Ibibazo bimwe byahawe ibisubizo ako kanya, mu gihe ibindi byahawe umurongo w’uburyo bizakemurwamo, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage bashimiye uburyo inteko z'abaturage zigira uruhare mu gufatira hamwe ibisubizo n'ingamba ku bibazo bitandukanye baba bafite.