Serivisi zitangirwa mu ishami ry'imibereho myiza

ISHAMI RY’ITERAMBERE RY’IMIBEREHO MYIZA Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza( Social Development Unit), ni ishami rishinzwe kwita no kurengera abatishoboye b’ingeri zose mu rwego rwo kubavana mu bukene . Kugira ngo ibi bigerweho iri shami rishinzwe gushyira mu bikorwa zimwe muri Gahunda Leta zashyizeho zo kuvana abaturage mu bukene ( Social protection programs) zikurikira:FARG, VUP, GIRINKA,UBUDEHE

Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza

1. FARG

  • Kwita ku bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 mu bijyane n’Uburezi, Amacumbi, inkunga y’ingoboka, ubuzima n’imishinga ibyara inyungu.

2 . VUP

  • Kwita ku batishoboye bose bari mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe

3.  UBUDEHE

  • Umushinga rusange umwe w’iterembere ufashwa kubona inkunga
  • Umuntu umwe utishoboye mu mudugudu aterwa inkunga mu mushinga uciriritse ubyara inyungu

4. GIRINKA

  • Gufasha imiryango ishoboye kubona ubwatsi n’ikiraro iri mu cyiciro cya 1 n’icya 2 kubona inka .
  • Abafashwa bemezwa na Komite yashyizweho kuva mu Mudugudu kugeza ku Karere.