Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa ubufatanye mu guteza imbere abaturiye ibirombe n’abakozi babo!

Uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2022, mu Karere ka Rutsiro kuri Hotel IBIGABIRO/Rutsiro habaye inama yayobowe na Madamu Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, ari kumwe n’inzego z’umutekano.

Inama yahuje Akarere, abacukuzi b’amabuye y’Agaciro mu karere, Umuryango utegamiye kuri Leta APEDDH (Action pour l’Education et la Defense de Droits Humains), Umuryango PACT ITSCI (International Tin Supplier Chain Initiative), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB).

Iyi nama yagaragarijwemo uburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhagaze mu karere kandi hafatwa n’ingamba z’uburyo bwanozwa nyuma yo gusura ibirombe bya Kampani zitandukanye.

Mu bugenzuzi bw’iminsi 2 buhuriweho n’ Akarere, Umuryango utegamiye kuri Leta APEDDH (Action pour l’Education et la Defense de Droits Humains), Umuryango PACT ITSCI (International Tin Supplier Chain Initiative), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) , bwakozwe ku wa 26 Nzeri 2022 no ku wa 27 Nzeri 2022, hasuwe Kompanyi za PROMICO na Better Generation Mining zikorera mu murenge wa Murunda na TUHAGERE ikorera mu murenge wa Gihango.

Kugeza ubu, mu karere hacukurwa amabuye y’agaciro asaga toni 100 ku kwezi yose hamwe harimo gasegereti, coluta na wolufaramu.

Nk’uko bigaragara mu mibare yagaragajwe na Bwana Didier MUHIRE uhagarariye PACT ITSCI, abasaga ibihumbi 30 biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe abantu basaga miliyoni  2 igerwaho n’inyungu zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uhagarariye RMB (Rwanda Mining Board) mu bijyanye n’amategeko yibukije ko ari inshingano za kompanyi zicukura amabuye y’agaciro kuzamura imibereho y’abaturage baturiye aho bakorera. Urugero rworoshye, bashobora kubakira abaturage ikigo cy’ishuri, ivuriro se cyangwa ibindi bishoboka ariko bihindura imibereho y’abahaturiye.

KIZUNGU Alex, Umuyobozi wa APEDDH yagaragaje ko hakiri ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abantu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yagaragaje ko hari abakozi badahabwa kontaro bitwaje ko ari ba nyakabyizi, kutitabira gahunda za Leta nka Ejo Heza, kubahembera mu ntoki, kudapimishwa indwara zitandukanye, n’ibindi. Yakomeje avuga ko ari byiza ko buri kompanyi yubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu kuko ari ntayegayezwa.

KIZUNGU akaba yifuje ko abagize Task Force bakomeza umuhate wo kugenzura abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bityo bikazafasha guca ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Ati:”dukore akazi neza, duteze imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro!”

Mu gusoza inama, Umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatete Triphose yashimiye inzego zitandukanye zakoze ubugenzi mu birombe kandi anizeza ko inama batanze ari umusanzu ukomeye mu guhindura imikorere mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.

Back