Abacukuzi b'umucanga mu karere ka Rutsiro biyemeje gufatanya n'Akarere mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage
Uyu munsi tariki 15 Werurwe 2023 mu biro bye, Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete Triphose yayoboye inama y'abakora ubucukuzi bwa kariyeri mu karere ka Rutsiro. Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'Akarere n'uruhare rwabo muri ryo.
Abitabiriye inama biyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage harimo kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage baturaheza. Bati: "tugiye kugira uruhare mu kubonera isakaro ubwiherero buri kubakwa mu karere."
Ku ikubitiro, abitabiriye inama bahise biyemeza gutanga umusanzu w'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (Rwf2 750 000). Hamwe n'Umuyobozi w'Inama, abitabiriye inama bemeranyije kuzagirana iyindi nama tariki ya 22 Werurwe 2023 ku wa Gatatu utaha.