Abadepite babarizwa mu ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko (FFRP) basuye akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Uyu munsi tariki ya 04 Werurwe 2020 itsinda ry'abadepite babarizwa mu ihuriro ry'abagore bari mu Nteko Ishingamategeko (FFRP) Kanyange Phoïbe na   Uwamariya Rutijanwa Pelagie bagiriye uruzinduko mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore uteganyijwe ku wa 8 Werurwe 2020.

Kuri gahunda y'uruzinduko rwabo, basuye urugo mbonezamikurire y'abana bato rwo kwa Hakizimana Innocent rubarizwa mu Mudugudu wa Bushamba, akagari ka Karambi Umurenge wa kivumu. Uru rugo rumaze imyaka ibiri rukora, abadepite basanze rukora neza, abana bafite isuku kandi barerwa neza uko bikwiye.

Abadepite kandi bagiranye ibiganiro n'inzego zitandukanye harimo inzego z'umutekano, abahagarariye inzego z'abagore (CNF) n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari.

Mu kiganiro bagiranye, bagarutse ku isuku, indyo yuzuye n'imbaraga z'iminsi 1000. Aba bayobozi bibukijwe ko isuku ari ingenzi cyane mu gutuma umwana akura neza kuko bimurinda uburwayi. Basabwe kureba ko isuku y'ibikoresho, amazi bakoresha bifite isuku.

Abitabiriye inama bibukijwe ko konsa umwana akivuka mu gihe cy'isaha 1 akivuka, kandi akonswa amashereka gusa mu gihe cy'amezi 6 ari iby’agaciro kanini mu mikurire y’umwana.

Abadepite bagarutse ku ruhare rw'ababyeyi mu gutuma urugo mbonezamikurire rukora neza cyane cyane bashishikariza abagabo kudatererana ababyeyi b'abagore mu kwita no kohereza abana mu rugo mbonezamikurire. Abitabiriye inama bagaragarije abadepite ko urugo mbonezamikurire rubafitiye akamaro cyane.

Ikindi, abadepite baganiriye n'abanyeshuri barererwa kuri GS Gahondo ku kurwanya no gukumira ruswa n'ihohoterwa rikorerwa abana b'abangavu harimo no guterwa inda bakiri bato.

Hon. Pelagie yavuzeko ruswa igira ingaruka zikomeye ku iterambere ry'abaturage, igapfukirana  uburenganzira bw'abaturage. Yagize ati: "Umuyobozi urya ruswa ntaba ahagaze mu mwanya we neza!" Asaba abanyeshuri kwirinda ingeso nk’izo hakiri kare kandi bakamagana uwo babonye wese ushaka kwijandika muri ruswa. Yagize ati: “Ni mwebwe Rwanda rw’ejo, turifuza ko igihugu cyacu cyizaba kiri mu maboko meza y’abayobozi bafite indangagaciro ziboneye!”

Back