Abadepite bagiye kumara ibyumweru 2 mu karere ka Rutsiro
Guhera uyu munsi tariki ya 17 Ugushyingo 2022, Itsinda ry'abadepite riyobowe na Nyakubahwa Dr. Frank Habineza bagiye kumara iminsi 14 mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose mu biro bye nyuma bagirana inama n'inzego zitandukanye mu cy'umba cy'inama cy'Akarere.
Abari muri iyi nama ni Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, abagize komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano mu karere, abayobozi b’imirimo ku rwego rw’Akarere barebwa n’ibyo ingendo zigamije, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ibigo by’ubuvuzi, abahagarariye ibyiciro by’abafatanyabikorwa b’Umurenge , n’abandi.
Madamu Murekatete yagejeje ku badepite ishusho rusange y'ibikorwa bizasurwa n'uko bihagaze mu karere.
By'umwihariko, hakazarebwa uburyo gahunda zihari zigamije kurengera abatishoboye zishyirwa mu bikorwa kimwe n'imikorere ya koperative z'abagore ziri mu karere.
Muri iyi minsi 14 yose abadepite bakazasura umurenge ku murenge bahereye ku murenge wa Boneza bakazasoreza ku murenge wa Rusebeya bakaganira n'abaturage kandi bagasura ibikorwa by'iterambere bitandukanye biri muri iyo mirenge.
Biteganyijwe ko urugendo rwabo ruzasozwa n'inama izabera ku cyicaro cy'intara ku wa 30/11/202.