Abadepite bagiye kumara icyumweru mu karere ka Rutsiro!

Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ni imwe mu nshingano zitandukanye intumwa za rubanda (abadepite) zifite.

Muri urwo rwego, Itsinda ry'abadepite bayobowe na Hon. Mukabikino Jeanne Henriette bagiye kumara iminsi igera ku cyumweru bari mu karere ka Rutsiro bareba banasuzuma gahunda zitandukanye zigamije gukura abaturage mu bukene.

Muri izo gahunda bazareba harimo gahunda z'ubudehe, Imikorere y'imirenge SACCO, Imikorere ya BDF, ibigo mbonezamikurire y'abana ECD, amavuriro, amazi, amashanyarazi, amasantere y'ubucuruzi, amakusanyirizo y'amata n'ibindi binyuranye birebana n'ubuzima nk'isuku ...

Iki gikorwa kikazakorwa hasurwa ibikorwa aho biri mu masaha ya mu gitondo  hanyuma bakagirana inama n'abaturage mu masaha y'igicamunsi.

Mu nama bakoranye n'ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro yo kubakira yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, bakaba bagaragarijwe n'Umunyhamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro Niyonzima Tharcisse incamake y'uburyo gahunda zinyuranye bazasura zihagaze kugeza ubu.

Back