Abadepite bashoje uruzinduko rw'Akazi mu karere bifatanya n'abaturage mu muganda rusange.

Uyu munsi tariki ya 26 Ukwakira 2024, mu karere ka Rutsiro habaye umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi k'Ukwakira.

Muri uyu muganda, Akarere kifatanyije n'igihugu mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti mu mwaka wa 2024-2025 aho hazirikanywe Insanganyamatsiko igara iti: "tera igiti, ukibungabunge, urengere isi!" Ku rwego rw'Akarere Umuganda wabereye mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Rugasa.

Uretse abaturage, uyu muganda wanitabiriwe n'abashyitsi batandukanye barimo Abadepite, (Rutebuka Balinda, Ndereremungu Joseph na Sibobugingo Gloriose), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba Madamu Uwambajemariya Florence, abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Rutsiro, abahagarariye inzego z'umutekano n'abahagarariye imiryango itari iya Leta.

Aba badepite bakaba bitabiriye uyu muganda basoza uruzinduko rw'abadepite mu Turere twose tw'Igihugu binyuze muri gahunda y'inteko ishingamategeko yo gusura abaturage mu rwego rwo kugenzura uburyo gahunda za guverinoma zishyirwa mu bikorwa no kubashimira uruhare rwabo mu migendekere myiza y'amatora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibiti byatewe ni ibiti gakondo ibivangwa n'imyaka byatewe ku materasi ndinganire yakozwe muri ako Kagari ku bufatanye n'umuryango wa ARCOS binyuze mu mushinga wa MuLaKiLa ukorerwa mu karere ka Rutsiro na Ngororero uhagarariwe na Bwana Amani Mabano.

MuLaKiLa akaba ari Umushinga uzamara imyaka 30 ugamije kubungabunga imihindagurikire y'ibihe ugira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere haterwa ubwoko bw'ibiti bitandukanye. Mu karere ka Rutsiro, ARCOS ifasha mu bikorwa byo kurwanya isuri hacibwa amaterasi ndinganire, hahingwa imboga n' imbuto, gutera ibiti n'ibindi.

Nyuma y'umuganda, abaturage baganiriye n'abayobozi kuri gahunda za Leta aho ku bufatanye n'abadepite, hakiriwe hanakemurwa ibibazo by'abaturage.

Dr. Amani Mabano yagarutse ku kamaro k'igiti: "Ikizere cyo kurengera isi gisigaye ku giti. Ni ngombwa rero kukibungabunga." Ku bufatanye na ARCOS Network binyuze mu mushinga MuLaKiLa, umuturage uzabasha kubungabunga ibiti byatewe mu murima we azajya ahabwa agahimbazamusyi k'amafaranga 52 ku giti ku mwaka mu gihe cy'imyaka Umushinga uzamara.

Abadepite bashimiye abaturage ku ruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora yo mu kwa Nyakanga tariki 15.

Abadepite kandi basobanuriye abaturage inshingano z'inteko harimo kujya impaka ku mategeko no kuyatora ari yo nshingano nyamukuru. Iya 2 ni ukugenzura ibikorwa bya guverinoma. Kureba uburyo guverinoma ishyira mu bikorwa gahunda zashyizweho. Kugira iyi nshingano igerweho bisaba ko intumwa zanrundanda (abadepite) begera abaturage. Mu kubigeraho, baha umwanya abaturage bakagaragaza ibibazo n'ibyifuzo bakeneye ko abadepite babakoreraho ubuvugizi.

Abaturage kandi bibukijwe ko uburezi ari bwo musingi w'Iterambere ry'umuturage. Kuri iyi ngingo, basabwe kujyana abana ku ishuri kandi bagaharanira ko nta wurivamo.

Hagarutswe ku muco w'isuku aho buri wese yibukijweko isuku ari isoko y'ubuzima bityo ko ikwiye kwitabwaho ahantu hose. 

Bafatanyije n'abayobozi b'Akarere, abadepite bakiriye banakemura ibibazo by'abaturage birakemurwa ibindi bihabwa umurongo n'igihe bigomba gukemurwamo.

Back