Abadepite basoje urugendo rwabo mu karere ka Rutsiro bagaragariza abayobozi ibibazo by’Abaturage.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022, Itsinda ry’abadepite Hon. Barikana Eugène na Hon. Basigayabo Marcelline riyobowe na Hon. Dr. Frank Habineza bagiranye inama isoza urugendo rwabo n’abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.
Abayobozi bitabiriye ni Perezida w’Inama Njyanama, Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere n’abahagarariye inzego zitandukanye mu karere.
Iyi nama yari igamije kugaragarizwamo ibibazo by’abaturage bitandukanye byashyikirijwe abadepite mu mirenge yose 13 igize Akarere ka Rutsiro ubwo bayisuraga ku matariki atandukanye kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2022. Abadepite bagendaga basura umurenge umwe ku munsi bakagirana inama n’abavuga rikumvikana mu murenge mbere ya saa sita mu ngihe bahuraga n’abaturage nyuma ya saa sita.
Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwiyemeje kuzakurikirana ibi bibazo kimwe ku kindi bigakemuka uko bikwiye, cyane ko katangije gahunda yo kwegera abaturage mu mirenge muri gahunda kise TUBEGERE DUCA INGANDO.