Abadepite basuye Akarere ka Rutsiro mu rwego kureba imibereho y’Abarokotse Jenoside.

Uyu munsi tariki 10/10/2023, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper yakiriye intumwa za Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko mu nama igamije kureba Imibereho y'abacitse ku icumu rya Jenoside, serivisi bagenerwa n'uko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibungabunzwe. Izi ntumwa zari ziyobowe na Hon Nyirahirwa Veneranda.

Inama yitabiriwe na Komite ya Ibuka ku Karere, uhagaririye Ibuka ku murenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, Abahagarariye imiryango y'isanamitima, abanyeshuri bahagarariye amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri n’abandi.

Abitabiriye inama bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ihungabana kikibangamiye abaacitse ku icumu aho gishobora no kwiyongera mu gihe nta gikozwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Bwana Mulindwa Prosper yijeje ko Akarere kazakora ibishoboka byose mu guhangana n'ikibazo cy'ihungabana kikibangamiye abatari bake mu karere kandi gishobora kujyenda kiyongera hatagizwe igikorwa. Ati: "ihungabana ni ikintu kiremereye cyane. Umuntu ashobora no kurisazana aramutse adafashijwe kurisohokamo."

Hon. Nyirahirwa yashimiye Akarere ka Rutsiro ku ntambwe kamaze gutera mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda. Yasabye abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu bihuza abanyamabanga bakanga ibibatanya. Ati"ni tutubaka ubumwe n'ubwiyunge tuzabaho turushye kandi mu gihugu gitoya. Dukeneye kubona abanyarwanda bashyingirana kandi bakagabirana nta kibazo."

Abayobozi kandi barasabwa kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye za Leta aho bayobora batanga ibitekerezo ku mbogamizi bahura na zo cyangwa se ibyiza bishobora gusangizwa ahandi hagamijwe impinduka nziza.

Nyuma y’inama, intumwa za rubanda ziherekejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Bwana Mulindwa, Perezida wa Ibuka mu Karere n’Inzego z’Umutekano basuye urwibutso rwa Nyamagumba ruherereye mu murenge wa Gihango, Akagari ka Bugina. Abadepite bashimye imirimo Akarere kakoze yo kubaka urwibutso rushobora kubika amateka mu gihe kirekire kandi mu buryo bufite umutekano.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyamagumba, aba bayobozi bagiranye ikiganiro n'abagenerwabikorwa ba serivisi zitandukanye zigenerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziromo kwivuza, inkunga y’ingoboka isanzwe n’idasanzwe n’izindi.

Abitabiriye, bashimiye ibyo ubuyobozi bwabakoreye bitandukanye bigamije kukonoza imibereho myiza yabo ariko na none bagaruka ku mbogamizi bagihura nazo harimo nko kuba amacumbi amwe yaratangiye kwangirika kubera gusaza kandi ntabushobozi bafite bwo kuyasana, aho kubona nomero yo kwivurizaho bigisaba gutegereza ko ituruka I Kigali muri MINUBUMWE n’ibindi byifuzo batanze bifuza ko bikemurwa.

Back