Abadepite batangiye uruzinduko rw'iminsi 3 mu karere ka Rutsiro.
Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n'ibyiciro bitandukanye, yakiriye Itsinda ry'abadepite bayobowe na Hon. Rutebuka Balinda mu nama igaragarizwamo ishusho rusange y'Akarere. Uru ruzinduko rw'abadepite ruramara iminsi 3.
Abadepite bazasura ibikorwa bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi harebwa imyiteguro y'Igihembwe cy'ihinga 2025 A no kwitabira Umuganda rusange hamwe n'abaturage ahazabera Umuganda ku rwego rw'Akarere. Nyuma y'umuganda, abashyitsi bazaganira n'abaturage banabashimira uruhare bagize mu migendekere Myiza y'amatora.
Abadepite basuye Akarere ni Sibobugingo Gloriose, Ndereremungu Joseph na Rutebuka Balinda, ari na we ukuriye itsinda.
Madamu Kayitesi yagejeje ku badepite uburyo Akarere kakurikiranye kandi kagakemura ibibazo abaturage bagaragarije Intumwa za Rubanda ubwo baheruka gusura Akarere. Abadepite bashimye uburyo Akarere gakurikirana ibibazo kaba kashyikirijwe basaba ko kakomeza gukora ibishoboka byose ibibazo by'abaturage bigakemuka vuba.
Baganira ku gihembwe cy'ihinga 2025A, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel yagaragarije abadepite hamwe n'abitabiriye inama uburyo Akarere gahagaze mu gushyira mu bikorwa gahunda z'ubuhinzi n'ubworozi zateganyijwe. Byagaragaye ko Akarere kiteguye neza iki gihembwe hakaba hari ikizerere ko intego y'umusaruro wateganyijwe uzagerwaho.
Abadepite bakaba bashimye uburyo Akarere kashyize imbaraga mu gutegura ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi harimo gushishikariza abaturage gukoresha ifumbire, kurwanya isuri no guhinga ubuso buhagije kimwe no gushyira amatungo mu bwishingizi. Ariko na none abadepite basabye ko Akarere gakwiye gushishoza ko abaturage bakoresha ifumbire uko bikwiye, kugira ngo umusaruro uteganyijwe uboneke uko byateganyijwe. Abadepite bibukije ko abaturage bakwiye gushishikarizwa gukoresha ifumbire y'imborera ihagije, byaba byiza ikaba nyinshi kurusha imvaruganda.