Abafite ubumuga 10 babonewe ubwiherero mu muganda udasanzwe.

Uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro buhagarariwe na Uwihanganye Jean Baptiste Umujyanama wa Komite Nyobozi, kubufatatanye na THT (Troupe des Personnes Handicappées Twuzuzanye) babyukiye mu muganda wo kubonera abafite ubumuga batishoboye ubwiherero.
Hari n'indi miryango iharanira iterambere ry'abafite ubumuga HI(Humanity and Inclusion former Handicap International) na AGHR (Association Generale des Handicappées du Rwanda), uyu munsi ni bwo hashojwe igikorwa cyari kimaze iminsi 27 hubakwa ubu bwiherero mu kagari ka mberi, Umurenge wa Rusebeya mu mudugudu wa Marimba.
Mu bwiherero 10 bwubatswe, bumwe bufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda ayinga ibihumbi 60.
Serutozi Theoneste wagize ubumuga bw'ingingo afite imyaka 13 ubu akaba afite 50, aragaragaza ko yishimiye kubona ubwiherero yubakiwe n'abafite ubumuga.
Serutozi Theoneste wubakiwe ubwiherero ari kumwe n'Uwihanganye Jean Baptiste (Hagati) THT (ibumoso)
Uhagarariye HI (Humanity and Inclusion former Handicap International) Mugisha Jacques yagize ati: "Iyo ufite agahinda ntawukureba ntawukwitayeho, utangira kuba umuzigo Ku bandi. Ati ariko ubu murabona ko Serutozi yishimye kuko ari kubona ko hari abamwitayeho." Ari yo mpamvu yasabye abitabiriye umuganda kugira uruhare mu gufasha no kwita ku bantu bafite ubumuga.
Kuri ubu mu karere ka Rutsiro hakaba hamaze gushingwa amahuriro 6 afite intego yo gukora ubukangurambaga mu kugaragaza ko nta mpamvu n'imwe yo guheza ufite ubumuga mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko nabo bashoboye.
Mugisha yakomeje avuga ko bo nka HI bashyiraho umwanya ku bafite ubumuga bakagaragaza ubushobozi bwabo bakanabasobanurira uburenganzira bwabo.
Uwihanganye Jean Baptiste, Umujyanama wa Komite Nyobozi, yibukije abaturage ko buri munyarwanda agomba kwisanzura. Yagize ati: Ufite ubumuga afite uburenganzira nk'ubw'abandi bose."Kugira ubumuga si ugutakaza ubushobozi."
Uwihanganye yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa anabashimira ibikorwa bitandukanye by'Akarere bagenda bagiramo uruhare .
Yagize ati:"Ufite ubumuga, afite n'ubushobozi." Ubu abafite ubumuga bafite amakipe akomeye uregero aho Ikipe ya Rutsiro y'abafite ubumuga bwo mu mutwe igiye kwitabira amarushanwa mu mikino mu bihugu by'abarabu iy'Abu Dhabi.