Abageze mu Zabukuru b'i Rutsiro bati: "harakabaho Leta Ikunda abaturage. Ni hashimirwe Umukuru w’Igihugu ukunda uRwanda n’abarutuye!
Uyu munsi tariki ya 4 Ukwakira 2022, Akarere ka Rutsiro kahuje intero n’Igihugu muri rusange mu kwizihiza umunssi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu munsi ukaba wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Abageze mu Zabukuru, Isôoko Tuvomaho.”
Mu karere ka Rutsiro, uyu mpunsi ukaba wizihirijwe mu midugudu yose ariko ku rwego rw’Akarere ukaba wahuje abageze mu zabukuru bo mu mirenge ya Ruhango, Mushonyi, Murunda na Musasa, aho umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana Havugimana Etienne.
Mu butumwa yatanze, Bwana Havugimana yibukije ko ari uruhare rwa buri munyarwanda mu kubumbatira ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Yibukije abaageze mu zabukuru ko nakwiye guhora bazirikana ko ari bo abakiri bato bavomaho umuco, abasaba guhanura no kwigisha kugira ngo abakiri bato bafite inshingano yo kubigiraho tubizeremo abanyarwanda b’ejo hazaza beza.
Bwana Havugimana yabasabye kandi gufasha igihugu mu gusigasira umuco, bagashyiraho akabo kugira ngo uburere bw’abakiri bato butagorana. Yagize ati: “Mwebwe tubafata nk’abahanuzi, abajyanama. Igihugu gifite abakuru kiba gifite umutungo ukomeye.” Abageze mu zabukuru mufite ubushobozi bwo gutanga impanuro n’impuguro bifasha abakiri bato n’Igihugu muri rusange. Yabasabye kandi gukomeza gusigasira ikizere Igihugu cyibafitiye mu gufatanya kurerera uRwanda rwatubyaye, rukaturera rukadukuza. Ati: “na twe turuteze imbere uko dushoboye kose.”
Asoza, Bwana Havugimana yasabye abageze mu zabukuru gukomeza uruhare rwabo mu gushyira gahunda za Leta mu bikorwa harimo no gushyira abana bose mu mashuri.
Umusaza wari uhagarariye abandi, yibukije abageze mu zabukuru ko bakwiye kwishimira umunsi washyizweho mu kuzirikana abageze mu zabukuru aho yagaragaje ari amahirwe yo guhura bakungurana ibitekerezo. Yakomeje abasaba ko bakwiye kugira uruhare mu kuganiriza urubyiruko barugira inama zikwiye umunyarwanda muzima maze uRwanda rwacu rugatera imbere.
Uyu munsi ukaba wasojwe n’igikorwa cy’umwihariko w’abanyarwanda wo gufashanya aharemewe abageze mu zabukuru batishoboye bahwe inka abandi intama nyuma yo gukora tombola.
Hanabaye igikorwa cy’ubusabane, maze abageze mu zabukuru bacinya akadiho banasangira ku masaka azira umusaka y’I Rwanda. Bose nk’abitsamuye bati: “Harakabaho Leta ikunda abaturage. Ni hashimirwe Umukuru w’Igihugu ukunda abanyarwanda n’abarutuye!”

